U Rwanda mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa

Ku italiki 16/Ukwakira buri mwaka Twizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi, ni umunsi wagiyeho kubwo gukora ubukangurambaga kugirango abatuye  ku isi muri rusange babone ibibatunga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO), ryemeje ko ibihugu byizihiza uwo munsi ku Isi buri tariki ya 16 Ukwakira buri mwaka. Icyakora, buri gihugu gihitamo igihe cyo kuwizihiza.

Mu Gihugu cyacu cy ‘u Rwanda  binyuze muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) n’abandi bafatanyabikorwa  uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa uzizihirizwa I Nyamagabe tariki 24/10 /2025.

Mu  kiganiro n’itangazamakuru Dr. Telesphore Ndabamenye, umunyamabanga wa leta muri MINAGRI, yavuze impamvu bahisemo kwizihiriza uyu munsi I Nyamagabe.

Ati:”Ni akarere kagiye gatera imbere uko ibihe byagiye bitambuka mu bijyanye n’iterambere ry’umuturage, byaba ibikorwaremezo, byaba imibereho muri rusange, ariko iyo ugereranyije n’utundi turere ubona kakiri inyuma mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage bigatuma rero tuhashyira imbaraga kugirango ubukangurambaga buzamuke.”

umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI yatangaje Kandi  ko kugeza ubu Abanyarwanda bamaze kwihaza mu biribwa bageze kuri 83% bavuye kuri 79,2%.

Dr .Ndabamenye Telesphore yavuze ko kuzamuka kuri icyo kigero byatewe nuko hashyizweho ingamba zo guteza imbere ubuhinzi birimo kuhira no guhinga ubutaka buhagije ndetse n’ubukangurambaga bwo gufasha abaturage kurya indyo yuzuye.

Yagize ati: “Twagiye dukora gahunda ziteza imbere ubuhinzi n’ubworozi zifite imbaraga ndetse Guverinoma y’u Rwanda ishyiramo ingengo y’imari kugira ngo abaturage bashobora kubura ibibatunga bihagije bagabanuke.

Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose nyuma yo kuva mu bibazo byatewe n’icyorezo cya COVID 19, aho abaturage babonye ibibatunga biyongereye.

Yakomeje avuga Ati “Ibyo ntibivuze ko umuturage wese aba anganya ibyo kurya n’undi. Icyo twita umutekano w’ibiribwa, nko kugira ibiryo bucye  cyangwa se bidahagije, byavuye kuri 2% bigera ku 1%, naho abatabifite bihagije barya rimwe ku munsi ni 16% bavuye kuri 19%”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imirire muri FAO Dr.Mukantwali Christine  Ishami ry’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko abantu bakwiye gusobanukirwa uko bakwihaza mu biribwa.

Ati: “Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana uko ibiryo biboneka bihagije. FAO igaragaza ko ubusanzwe umuntu akwiye kurya ibiryo by’amoko 12 atandukanye, harimo ibinyampeke, ibinyabijumba by’umweru, imboga n’imbuto za vitamine, inyama, amafi, amata n’ibyo kunywa (amazi).”

Yakomeje avuga ko buri munsi nibura muri ubwo bwoko abantu bakwiye kugira ibyo barya birimo ibinyampeke, inyama kandi bagashyiramo amavuta aringaniye.

Yavuze ko imiryango ingana na 5% yo mu Rwanda mu cyumweru ari iyo ubasha kubona inyama, amafi n’amata, ariko 95% ubu ntibabibona uko bikwiye muri icyo gihe.

Uyu munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanyije mu ntego yo kugira ibiryo bihagije kugira ngo tugire ejo heza.”

Ku munsi mpuzamahanga  w’ibiribwa biteganyijwe ko hazabaho gushishikariza abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa kuko byagaragaye ko imbuto ari igihingwa cy’ingenzi bityo gikwiye guhabwa agaciro.

Hazibandwa ku mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo urubyiruko rugire umuco wo kubikurana.

Hazabaho kandi gutanga amatungo magufi, arimo inkoko, ingurube n’inkwavu kuko yoroha kuyorora akazafasha abaturage kubona intungamubiri.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku Isi (FAO) rivuga ko abaturage basaga miliyoni 700 badafite ibiribwa bihagije.

ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *