Ruhango: Imashini zitunganya imyanda zigiye kongera umusaruro w’ibigori
Abanyamuryango b’amakoperative ahinga ibigori mu karere ka Ruhango barishimira umushinga FASEP « WISE »:WASTE INTEGRATED SOLUTIONS ECOSYSTEM ugiye kubazanira ifumbire y’imborera izunganira iyo bari bafite.
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe mu karere ka Ruhango hauritswe umushinga witwa FASEP « WISE »:WASTE INTEGRATED SOLUTIONS ECOSYSTEM ugamije kugabanya imyanda wifashishije imashini kabuhariwe mu kubyaza umusaruro imyanda ibora n’itabora bityo imyanda isigara idafite akamaro ikaba mikeya aho biteganywa ko mu myanda yose habyazwa umusaruro nabura 90 % isigaye ingana n’10 % ikaba ari yo icukurirwa ibyobo igashyirwamo iyo na yo kandi ikaba ari yayindi idashobora kwangiza ubutaka ndetse n’ikirere.

Uyu mushinga uterwa inkunga na Ambassade y’Ubufaransa mu Rwanda ukaba waraguze imashini zitandukanye harimo izifata imyanda imwe itabora zikayimanyagura nk’amacupa n’ibirahuri zigashyiramo umucanga n’isima zigakoramo amapave yo kubakisha. Harimo kandi imashini zifata ibishingwe bibora zigakuramo ifumbire nziza y’umwimerere itavanzemo ibindi bintu kandi mu gihe gito. Izi mashini zikora ifumbire y’imborera kandi mu gihe gito zikaba zishimiwe cyane n’abagore bibumbiye mu makoperative ahinga ibigori, aho bavuga ko ku bwabo ari igisubizo gikomeye ku kibazo cy’ifumbire bahoranga mu buhinzi bwabo bw’ibigori.

Nyiramugisha Marthe umugobozi wa Cooperative ihinga ibigori yitwa Abishyizehamwe Rwoga, avuga ko ubusanzwe bajya bahura n’ingorane zo kutagira umusaruro mwinshi uko byabyifuza mu buhinzi bwabo bw’ibigori ngo kuko bakoreshaga ifumbire nkeya bakura mu ngo zabo idahagije. Aragira ati ” kuri twe ubu turasubijwe ziriya mashini nizikoreshwa neza tuzaba tugize umugisha kuko ifumbire y’imborera yatubanaga nkeya. Ugasanga rimwe na rimwe ntunafumbiye kandi ubutaka umuntu ahora ahinga ataburaza burakamuka iyo udashyizemo ifumbire umusaruro uba muke. ”

Clautilde Nyinawumuntu umunyamuryango wa cooperative yitwa UATA ikora na yo ubuhinzi bw’ibigori avuga ko mu by’ukuri icy’ifumbire babona ko kibonewe igisubizo kandi kirambye.Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Ruhango ndetse n’abaterankunga bayo kuri iki kintu yatekereje. Kuba wafumbiraga uyu mwaka, maze umwaka utaha ntubone ifumbire ni kimwe mu byatumaga umusaruro utiyongera ku rweo dushaka. Ubu rero twizeye ko mu minsi iri imbere tuzajya dufata ifumbire hano kuri COPED kuko na bo bakeneye abayifata, ibyari umwanda bikaba inyungu bikanabavira aho ariko byanabinjirije bityo na bo bagatera imbere na twe tukazamura umusaruro.”
Umuyobozi wa COPED yasobanuye uburyo izo mashini zifashishwa hinjizwamo imyanda ibora yajonjowe neza ngo itivanga n’ibitabora, ikanavangwa n’amazi hanyuma mu gihe cy’ibyumweru bibiri ikavanwa mu mashini igashyirwa hanze igahora hanyuma ikaba yafumbizwa. Yasobanuye kandi ko Bidaciriye aho ahubwo bakiga uko bapimisha iyo fumbire maze bakabasha kongeramo ibikenewe byatuma iba yujuje ibisabwa ngo ubutaka bufumbiwe na yo bwere cyane kandi hatongewemo imiti izwi nka Chemicals ahubwo ikaguma ari umwimerere.
Yasobanuye ko bafite ibikoresho bishobora kuyipima hanyuma hagira ibirengaho byakenerwa badafite bakitabaza Laboratoire zindi zikayipima. Ibi kandi yabivuze avuga ko bifuza kuyishakira ibyangombwa bibemerera kuyicuruza mu gihe hagize uyikenera akeneye kuyigura. Uyu mushinga FASEP « WISE »:
WASTE INTEGRATED SOLUTIONS ECOSYSTEM bikaba biteganijwe ko ushobora gukwira mu tundi turere n’ubundi ku nkunga y’ambassade y’Ubufaransa mu Rwanda. Umuyobozi uwuhagarariye muri Ambassade akaba yasobanuye ko biteguye gukorana n’utundi turere dutatu ku ikubitiro bagashaka uko na bo bawukora. Uyu mushinga ukaba waratwaye akayabo k’amayero ibihumbi magana ane na makumyabiri n’icyenda ubwo akaba ari miriyoni zisaga magana arindwi y’u Rwanda.
Regine AKALIKUMUTIMA
