Kwibuka 31#umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahaye umukoro Abakuze wo gusobanurira urubyiruko Amateka

 

Kuri uyu wa 19 Mata 2025 nibwo umurenge wa Rukoma uherereye mu karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso ruherereye ahazwi Nko mu Kiryamo cy’inzovu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo sylvere yabwiye Abari bitabiriye uyu muhango bakuze ko abahaye umukoro wo gusobanurira urubyiruko Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko haribyo bakura ku mbuga nkoranyambaga , ku baturanyi , ku babyeyi babo ugasanga bibashyize mu rujijo ,no kugira Ingenga bitekerezo kubera kudasobanukirwa ayo mateka.

Dr.Nahayo yakomeje avuga ati dufite ubuyobozi bwiza burajwe inshinga n’iterambere ry’abanyagihugu , ubuyobozi bufite icyerekezo cyo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda , ati n’ubuyobozi butanga ikizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi .

Dr Nahayo yagarutse ku bibazo by’ingutu bikigaragara mu mibereho y’abarokotse, birimo inzu zasenyutse zubakiwe abatishoboye, ariko ko ubuyobozi bufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo IBUKA n’abaturage, bukomeje gushaka ibisubizo birambye kugira ngo hatagira n’umwe usigara mu bwigunge.

Yagize ati: “Dufatanyije na IBUKA, abaturage ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, dukomeje gukemura ibibazo bikigaragara. Nk’uko bigaragara, ingaruka za Jenoside ziracyahari. Ni yo mpamvu dufite gahunda ngarukamwaka yiswe ‘Resilience Campaign’, idufasha gusura abarokotse, cyane cyane abatishoboye, tukabatega amatwi, tukabaha ubufasha n’ihumure. Ibi birimo no kureba inzu zashaje, kugira ngo dusane izikeneye gusanwa.”

Yakomeje agira ati: “Ntidushaka ko hari uheranwa nagahinda Turi hano ngo dufashe, dusure, duhumurize kandi duhagararane n’uwariwe wese ukeneye ubufasha.”

Umuyobozi wa Ibuka , yagize Ati ” abateguye jenoside yakorewe Abatutsi bagize ishingiro icyo dupfa kuruta icyo dupfana , ariko kubera ubuyobozi bwiza bwahisemo ubumwe Kandi ubwo bumwe nibwo budufasha gukomeza kwiyubaka , ninabwo ndangagaciro kacu , anashimira cyane FPR Inkotanyi ,zari
zirangajwe imbere na Perezida Paul kagame zatugaruriye ubuzima “.

Umurenge wa Rukoma uherereye ahahoze hitwa Komini Taba, aho ubuyobozi bwaho bwagize uruhare runini mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri abo bayobozi, harimo Jean-Paul Akayezu, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Taba, waje gukatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) azira ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

 

 

By: ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *