Raporo ya RSF igaragaza ishusho ibogamye kandi iyobya amahanga ku Rwanda

Igitekerezo cya Regine AKALIKUMUTIMA

Raporo ya RSF igaragaza ishusho ibogamye kandi iyobya ku Rwanda, isobanura uko bitari  ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ndetse igatanga ibitekerezo mu buryo butajyanye n’ukuri k’u Rwanda n’ibihabera. Iyi raporo yasohotse ku ya 3 Gicurasi 2026 ku rubuga rwa RSF/ Reporters without Borders, Igaragaza u Rwanda nk’ahantu abanyamakuru babuzwa uburenganzira kandi bagenzurwa mu buryo budakwiye kandi butubahiriza amategeko, nyamara ibi ntibihura n’ukuri.

U Rwanda ntirwigeze rubuza abanyamakuru gukora akazi kabo cyangwa kuvuga ibitagenda neza mu gihugu hagamijwe gukosora no kurushaho kubaka igihugu. Nk’ahandi ku isi hose hose, hari amategeko n’amabwiriza agenga umwuga w’itangazamakuru, ariko ibyo ntibikwiye kwitiranywa no kubuza itangazamakuru  ubwisanzure. Kubigaragaza gutyo ni ukugoreka ukuri no kuyobya amahanga.

RSF ireba u Rwanda mu ndorerwamo itari ukuri.  Igerageza kurugereranya n’ibindi bihugu bifite amateka atandukanye cyane n’amateka y’u Rwanda. Bene uko kugereranya kwirengagiza ko u Rwanda rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza urwango no gushishikariza ubwicanyi mu gihe cy’imyaka myinshi kugeza aho Jenoside ishyizwe mu bikorwa. Aya mateka ntashobora kwirengagizwa. U Rwanda rumaze imyaka myinshi rwiyubaka runigisha abaturage barwo, cyane cyane binyuze mu itangazamakuru, kugira ngo ayo mateka mabi bigishijwe akanashyirwa mu bikorwa mu mwaka 1994, atazongera kubaho. Itangazamakuru ryigeze gukoreshwa nabi rishobora kongera kubikora hatabayeho kwigishwa uburyo bwiza ryakorwamo kandi bwa kinyamwuga buzira amacakubiri n’ivangura.

Ibyo RSF yita ubutegetsi bw’igitugu n’igenzura rikabije, mu by’ukuri ni uko itumva neza imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga umutekano n’ubumwe. Kuvuga ko abafite ibitangazamakuru bagomba kurahira mu ishyaka riri ku butegetsi cyangwa  ko abanyamakuru bahatirwa kwinjira mu mahugurwa y’ubupfura mboneragihugu cyangwa kuba abanyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi si ukuri. Abanyamakuru, kimwe n’abandi baturage, bafite uburenganzira bwo guhitamo aho bashaka kuba mu bya politiki. Kujya mu ishyaka nka RPF ni amahitamo bwite, si agahato. Kwiga uburere mboneragihugu byo ni ibya buri munyarwanda hagamije ko Jenocide itazongera ukundi, kuko Jenocide yakorewe Abatutsi ntiyakozwe n’abanyamahanga yakozwe n’abanyarwanda kandi mu nzego zose n’urw’itangazamakuru rurimo.

N’icyo RSF ivuga ku bijyanye n’ubukungu kirimo kubogama. Ihuza ibibazo by’itangazamakuru n’ubutegetsi, ikavuga ko amasoko yose ari mu maboko y’ishyaka riri ku butegetsi. Ibi byuzuye ikinyoma gikomeye kandi bikirengagiza cyane ikibazo gifite uburemere n’imizi myinshi. Ubukene n’ibibazo by’ubukungu si iby’u Rwanda gusa; biboneka henshi ku isi hose. Ntibikwiye kuvugwa ko nta banyamakuru babona imishahara myiza, kuko hari abishimira ibyo bakora kandi babasha kubona inyungu zibabeshaho neza. Nanone, imiterere y’u Rwanda igomba kwitabwaho: ni igihugu gito, gikikijwe n’ibindi bihugu, kidafite inyanja, bityo gukora ubucuruzi bikaba bigoye. Iterambere kigezeho ryasabye imbaraga nyinshi za Leta, cyane cyane urebye uko igihugu cyari cyarasenyutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwirengagiza ibi bituma hafatwa imyanzuro itari yo kandi  hasohokaka raporo iyobya, ibogamye kandi ituzuye.

Byongeye kandi, uko RSF igaragaza u Rwanda bishobora gutesha agaciro isura nziza n’izina igihugu cyubatse mu myaka irenga mirongo itatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda ubu ruri mu bihugu bifite umutekano usesuye, bisukuye kandi bifite ubukungu buri kuzamuka vuba. Ibi byose byagezweho binyuze mu mbaraga nyinshi, umurava n’ubwitange bwa Leta n’abayobozi bayo mu kongera kubaka igihugu cyari cyarasenyutse. Gutanga raporo ibogamye kandi iyobya ku Bihari bishobora gupfukirana ayo majyambere n’ubushobozi u Rwanda rwagaragaje mu kwiyubaka.

Kwirengagiza ibi byose bituma RSF iyobya isi ku Rwanda. Isesengura rinyuze mu kuri ryasaba gusobanukirwa amateka y’igihugu, aho kigeze n’imiterere yacyo, aho gushyiraho ibipimo rusange bidashobora gusobanura umwihariko wacyo no guhimba kubogamye kutagamije kubaka abanyarwanda n’abatuye isi.

Ushobora gusoma raporo yose ya RSF ku rwanda ukanda hano Rwanda | RSF

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *