Kigali : Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gukuramo inda mu buryo bunoze
By : Abawedawe Immaculée
Kuri uyu wa Kane Taliki 28 Nzeri 2023 nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gukuramo inda mu buryo bunoze , Hagamijwe kwegereza serivisi zo gukuramo inda ku bagore n’abakobwa bazicyeneye mu rwego rwo gukuraho imbogamizi kugirango barengere ubuzima bwa benshi bapfaga bazikuramo ku buryo butanoze .
Ni umuhango wabereye ku kigo Nderabuzima cya Kinyinya giherereye mu Karere ka gasabo , ku bufatanye na rbc na HDI , Aho bakoze ubukangurambaga kugirango babashe kumenyekanisha ko izo serivisi zihari Kandi zikora neza hagamijwe kwirinda ibibazo bitandukanye bishobora gukurizamo impfu zahato nahato ,uburwayi bwo muri nyababyeyi ,kuva bikabije , no kubura urundi rubyaro burundu.
Akimanizanye Frorantine ni umwe mu batangabuhamya wavuze ko yakuyemo inda mu buryo butemewe bikamukurizamo gukatirwa igifungo cy’imyaka icumi ariko kubw’amahirwe agafungurwa nyuma yimyaka 4 namezi atatu ku mbabazi za Nyakubahwa Perezida Paul kagame .
Beatha umuganga ku kigo Nderabuzima cya Kinyinya yagize ati ” nibyo Koko twakira abantu benshi bifuza gukuramo inda mu buryo bunoze ariko cyane cyane twita ku Rubyiruko tukanarutuma kuri bagenzi babo ko bagomba kwirinda gukuramo inda mu buryo butanoze ,yagize ati ” ntihazagire ukora ikosa ryo gukuriramo inda mu rugo cyangwa ahandi hatari Kwa muganga kuko hari uburyo bwemewe Kandi munzira zemewe ,umurwayi araza tukamuha transfer imujyana kuri Isange one stop center kugirango babahuze n’abaganga binzobere mubyo gukuramo inda mu buryo bunoze.”

Doctor Cyiza Francois Regis umuyobozi w’agashami gashinzwe amaporogaramu y’ubuzima bw’umwana mu mavuriro mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC , yatangaje impamvu zifatika z’umuntu wemerewe gukuramo inda byemewe n’amategeko
Yagize ati “umuntu wemerewe gukuramo inda byemewe n’amategeko ni :
_ umuntu wafashwe ku ngufu .
_ umuntu Uba watwise akiri umwana bivuze uri munsi yimyaka 18.
_umuntu Uba watwise inda iturutse ku kuba yarashyingiwe ku gahato
_ Abantu batewe inda ni umuntu bafite icyo bapfana mu miryango kugeza ku gisantera cya kabiri ndetse n’umuntu wese bigaragara ko bishyira mu kaga ubuzima bw’umubyeyi cyangwa bw’umwana”
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Pauline Umwali yatanze ubutumwa ku bagabo buvuga ngo “Musigeho “gutera abana inda cyangwa gufata ku ngufu , Anasaba ababyeyi kuba inshuti z’abana babo ,bakabaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bwimyororokere , no kwirinda Sida ,hagira nugira ikibazo bagakora ubutabazi mu buryo bwihuse.
Elliance ukora mu mategeko yatangaje ko kuva itegeko ryo gukuramo inda ryahinduka habayeho impinduka nziza zigaragara kuko mbere ya 2018 bagisaba impapuro zo mu rukiko hafashwaga abaturage bacye cyane Aho kuva mu mwaka wa 2012_ 2018 bakiriye abantu barindwi (7) gusa naho kuva 2022_ 2023 itegeko rimaze guhindurwa bakiriye abagera ku 1959 kugeza mu kwezi Kwa 6 Kwa 2023.
Yakomeje avuga ko iri tegeko ryahinduwe hagamijwe kugabanya impfu zabikuriragamo inda mu buryo butanoze ku babyeyi cyangwa abakobwa kuko mbere bari bamaze kugira umubare munini wabitaba Imana bakuramo inda ugera ku 1071 naho Aho itegeko rivuguriwe ubu bageze kuri 203 gusa.


