U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa
By : Abawedawe Immaculée
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa ku nsanganyamatsiko igira iti “mu kanwa hazima umubiri muzima “.
Kwita ku buzima bwo mu kanwa ni ingenzi cyane kuko akanwa gafatiye runini ubuzima bwa muntu muri rusange .Akanwa kadufasha guhumeka ,kurya ,kuvuga ndetse no kugaragara neza ,niyo mpamvu ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kuri uyu munsi bibanda cyane mu kurwanya indwara zo mu kanwa by’umwihariko hitabwa ku isuku y’amenyo .
Dore uko wakwita ku Buzima bwo mu kanwa:
.Oza amenyo nibura inshuro ebyiri (2) ku munsi , mu gitondo umaze gufata ifunguro ,na ninjoro mbere yo kuryama
.Suzuma neza ko umuti w’amenyo ukoresha urimo umunyungugu witwa “Fluoride”irinda amenyo gucukuka.
.Koresha uburoso bworoshye budakomeretsa ishinya.
.Hindura uburoso nyuma y’amezi atatu cyangwa igihe cyose bigaragara ko butacyoza neza.
.Gabanya bishoboka ibiribwa n’ibinyobwa birimo amasukari yo munganda .
Ibyo udakwiriye gukora :
.Gukoresha imbaraga igihe woza amenyo kuko byangiza ishinya n’amenyo
.Gukuza abana amenyo yenda kumera muyita “ibyinyo”
.Gufungura amacupa ukoresheje amenyo ndetse no kuruma ibindi bikoresho bikomeye nk’insinga..
.Kunywa itabi kuko ritera uburwayi bwo mu kanwa harimo kanseri.

Irene Bagahirwa, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara zitandura (NCDs), uhagarariye agace gashinzwe kuvura ibikomere n’ubumuga ndetse n’indwara zo mu kanwa, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2021 bwagaragaje ko mu Rwanda abantu bakora isuku yo mu kanwa uko bikwiriye ari bacye cyane, aboneraho gusaba abantu bose kwita ku isuku y’amenyo no mu kanwa kose muri rusange, ngo kuko birinda uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’indwara zitandura muri rusange.
Yagize ati: “ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bacye cyane aribo biborosa (boga mu kanwa), kabiri ku munsi kuko ku mabwiriza ubundi umuntu aba agomba kwiborosa mu gitondo amaze gufata ifunguro na nimugoroba mbere yo kuryama umaze gufata ifunguro rya nimugoroba, abantu ntabwo barabona ko ubuzima bwo mu kanwa ari ingenzi kandi ko bufitanye isano n’umubiri wose muri rusange, kuko niba umuntu ajya kwivuza ari uko umusonga wamurembeje burya ntago aba ari umusonga wo mu kanwa gusa
Irene Bagahirwa yavuzeko bakomeje gukangurira abantu kwita ku isuku yo mu kanwa, kuko witaye ku isuku yo mu kanwa uba wirinze uburwayi bwaterwa n’isuku nke yo mu kanwa, amenyo acukuka kubera ibyo turya, ibyo tunywa, twaba tutayasukuye uko bikwiriye bigacukura ya menyo, ishinya tuyirwara kubera ko tutakoze neza isuku yo mu kanwa.”

Mukabahire Beatha, Umukozi wa SOS Children’s Villages ushinzwe gukurikirana poroje yita ku burwayi bwo mu kanwa by’umwihariko ku bana bato, avuga ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko umuti w’amenyo uhenze ngo kuko ubuzima aribwo bufite agaciro kurusha ibindi, yongeraho ko umuntu ashobora kwibwira ko umuti w’amenyo uhenze bakanga kujya kuwugura, hanyuma mu gihe arwaye bakajya kwivuza bibahenze kurushaho.
Uwamahoro Sandrine ni umwe mu bari bitabiriye gahunda yo kwisuzumisha uburwayi bw’amenyo, avuga ko ubusanzwe atajyaga yita ku isuku y’amenyo ye, ariko ngo byaje kumuviramo uburwayi kugeza n’ubwo bamukuye amenyo atatu.
Yagize ati: “Ubusanzwe nozaga amenyo rimwe ku munsi kandi simbikore nkuko bikwiye kuburyo byangizeho ingaruka nkarwara amenyo bikaba ngombwa ko bankura amenyo atatu, ariko nyuma yaho bamaze ku nsuzuma bambwiye uburyo nzajya nita kumenyo ndetse nkayoza gatatu kumunsi.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) mu 2021bwerekanye ko mu Rwanda ,abantu 57% bativuza uburwayi bw’amenyo naho 11%nibo bivuje indwara zo mu kanwa mu mezi 12 uhereye igihe ubushakashatsi bwakorewe.
92,8% mu bivuje byatewe no kubabara amenyo cg ishinya ,naho 1% niwe wisuzumisha bidatewe no kurwara ahubwo agamije kwirinda uburwayi bwo mu kanwa.
Indwara z’amenyo no mu kanwa zifite Aho zihurira n’izindi ndwara zitandura Kandi zikomeye nka kanseri ,Diyabete ,indwara y’umutima n’izindi ,nyamara indwara zo mu kanwa zishobora kwirindwa.


