NIRDA yatangaje uruhare rwayo mu gufasha inganda mu Iterambere hagamijwe kongera ubudahangarwa n’ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda

By: Abawedawe Immaculée

Mu kiganiro ni itangazamakuru Kuri uyu wa gatanu taliki 27 ukwakira 2023, ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA) cyatangaje zimwe mu nshingano zacyo gifite
zo gufasha inganda mu iterambere binyuze mu bushakashatsi no guhanga udushya hagamijwe kongera ubudahangarwa n’ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Products).

NIRDA ni ikigo cya Leta gifite ikicaro mu mujyi wa Kigali,kikanagira ishami ry’ubushakashatsi n’iterambere rikorera mu karere ka Huye (NIRDA Huye Research Centre).

Umuyobozi mukuru wa NIRDA ,Dr Sekomo christian yatangaje ko mu gushyira ibikorwa mu nshingano NIRDA ikoresha uburyo butandukanye bugamije kwihutisha iterambere ry’inganda.

Muri ubwo buryo, harimo gahunda y’ipiganwa izwi nka Open Calls Program aho ikora ubushakashatsi (Techonlogy Audit) hagamijwe kureba ibibazo biri mu nganda igashyiraho gahunda aho inganda zipiganira kubona ikoranabuhanga rigezweho hibandwa ku mashini n’ibindi bikoresho (Access to technology), kubaka ubushobozi hatangwa ubujyanama mu by’ubucuruzi) Business Development Services ndetse n’ubufasha mu bya tekinike (Technical assistance)NIRDA irishimira umusaruro iyi gahunda ya Open Calls.

Mu myaka ibiri ishize NIRDA yafashije inganda ziri mu mpererekanye nyongeragaciro umunani (8) (eight value chains) kandi muri rusange mirongo inani ku ijana(80%) by’inganda NIRDA yafashije zamaze kubona ubufasha zikaba zaratangiye gukora.

Muri izi mpererekane nyongeragaciro umunani harimo eshanu (5) zafashijwe ku nkunga ya Enabel hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuhinzi (agriculture value chain) ndetse n’urwego rw’iterambere ry’imigi (Urbanisation)

Mu rwego rw’ubuhinzi, NIRDA yafashije inganda zogerera agaciro ibikomoka ku nkoko, (Poultry value chain) ibikomoka ku ngurube (piggery value chain) ibiryo by’amatungo (animal feed).

Mu rwego rw’iterambere ry’imigi NIRDA yafashije inganda zongerera agaciro ibikomoka ku mabuye (Stone value chain ndetse n’ibikomoka ku ibumba hagamijwe kubona ibikoresho by’ubwubatsi byinshi kandi byiza. Muri izi mpererekane nyongeragaciro eshanu NIRDA yazifashije ku nkunga ya Enabel, inganda zafashijwe zahawe inguzanyo yishyurwa 50% nta nyungu kandi nta ngwate zasabwe. Iyi akaba ari inkunga ikomeye ku nganda kuko ubundi bishyura 1/2 cy’amafaranga baguze imashini n’ibindi bikoresho kandi bakishyura nta nyungu baciwe n’amabanki mu gihe ubusanzwe bank zica inyungu nyinshi buri mwaka ugasanga inganda zimwe na zimwe zitinya gufata imyenda cyangwa iziyifashe zikagorwa no kwishyura.

NIRDA kandi yafashije inganda zongerera agaciro ibikomoka ku biti (wood value chain) ndetse n’inganda zongerera agaciro ibikomoka ku mboga n’imbuto (Fruits and Vegetables) ku ngengo hakoreshejwe y’imari ya leta.

Zimwe mu nganda zabonye ubufasha zatangiye gukora kandi izindi nazo ziratangira vuba. Izi nganda zongerera agaciro ibikomoka ku biti n’izongerera agaciro ibikomoka ku mboga n’imbuto zahawe inguzanyo yishyurwa nta nyungu ndetse nta n’ingwate. Iyi nayo ikaba ari inkunga ikomeye kuko zakuweho umutwaro w’inyungu nyinshi yacibwaga na Bank.

NIRDA yafashije uruganda rumwe kubona ibikoresho byongera umusaruro n’ubwiza bw’ibikoresho bikozwe mu mpu muri gahunda yiswe cow in the car. Uru ruganda rwahawe imashini zidoda za kijyambere ku nkunga itazishyurwa ku bufatanye na OCP na TBD.

Izi mpererakane nyongeragaciro 8 zikaba ziyongereye ku zindi ebyiri NIRDA yafashije mbere ari zo izongererera agaciro ibikomoka ku myenda (garment value chain n’izongerera agaciro umutobe uva mu bitoki (banana wine value chain) zahawe inkunga ku ntangiriro ya Open Calls. Muri rusange hakaba hamaze gufashwa impererekane nyongeragaciro icumi.

Mu rwego rwo gutunganya no gutwara umusaruro w’amagi, NIRDA yatanze uruganda rugezweho rukora amatureyi.

Uru ruganda rukaba rwitezweho gufasha abafite umusaruro mwinshi w’amagi kuwubika neza no kuwugeza ku isoko. Ubusanzwe aborozi ba kijyambere bagiraga ikibazo cyo gutwara amagi kuko amatureyi bayagura hanze kandi bibahenze.

NIRDA yatanze kandi imashini nini ishyira amagi mu byiciro ikanayapakira hagamijwe gufasha uruganda kugurisha ku isoko ryo mu Rwanda ndetse n’isoko mpuzamaganga bitewe n’ingano y’amagi. Ibi bigafasha uruganda gutanga serivisi nziza kandi rudahendwa.

Uruganda rwahawe imashini zishyira amagi mu byiciro rwanahawe imodoka nini ifite ikoranabuhanga rigezweho rikonjesha ku buryo umusaruro w’amagi n’uw’inyama wakoherezwa ku masoko ya kure hatabayeho kwangirika ukagera ku bakiriya ugifite umwimerere.

Mu rwego rwo kurwanya uburumbuke bw’ubutaka NIRDA yatanze imashini nini itunganya ishwagara ifasha ubutaka bwashaririye kwera neza umusaruro ukiyongera.

Hari kandi inganda zongerera agaciro ibikomoka ku ibumba n’amabuye bivamo ibikoresho by’ubwubatsi hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imijyi.
Inganda zafashijwe mu kiciro Cy’ubuhinzi n’iterambere ry’imijyi zahawe inkunga ya 50% n’inguzanyo ya 50% zizishyura nta nyungu. Iyi nkunga ikaba yaratanzwe ku bufatabye na Enabel-Rwanda.

Ubuyobozi bwa NIRDA buvuga ko iyi nkunga yatwaye amafaranga arenga miliyari 9 kandi azishyurwa azakoreshwa mu gufasha izindi nganda mu gihe kizaza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *