Bigogwe: Kwisuzumisha kenshi ku babyeyi batwite byakumiriye Sida mu bana bavuka
Ababyeyi bo mu murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba basabwa kwihutira kujya kwisuzumisha no kwipimisha HIV/SIDA mu rwego rwo kwirinda kwanduza virusi itera Sida umwana atwite. Ibi bikorwa mu gihe umubyeyi agiye kwisuzumisha inda bwa mbere, aho bamufatira ibizamini byinshi (CPN), kugira ngo batangire kubungabunga ubuzima bw’umwana atwite no kumugira inama zuko azitwara kugeza abyaye. Inzego z’ubuzima muri aka karere zivuga ko ibyo byagabanyije umubare w’abana bashoboraga kuvuka baranduye.
Ikigo nderabuzima cya Bigogwe gifite umwihariko wo gufasha ababyeyi babyara, yaba ababyara neza ndetse n’ababyara babazwe, aho gifasha kubyara abari hagati ya 200 na 300 mu gihe cy’ukwezi kumwe .
Nyiransabimana Immaculée ni umwe mu babyeyi batwite twasanze yaje kwivuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Bigogwe, yagize ati ” Hano batugira inama yo kuza kwipimisha byibuze inshuro umunani (8) mu gihe utwite kugira ngo nibasanga ufite ikibazo batangire kugukurikirana hakiri kare. Mu bizamini rero badufata harimo icya SIDA, iyo basanze waranduye hari imiti batangira kuguha ituma uzabyara umwana udafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.’’
Mugenzi we, Nyiramasabato Sylivani yagize ati ”Ni byiza ko ukimenya ko utwite ujya kwa muganga kwipimisha wasanga waranduye ugafatira imiti ku gihe kugira ngo umwana utwite atazavuka afite virusi itera SIDA. Si ibyo gusa kuko hari n’izindi nama baduha zirimo gufata imiti ya fer ituma ubwonko bw’umwana bumera neza, n’iz’uko tuzitwara mu bigendanye n ‘imirire myiza tugomba kwihatira gufata.’’

Uwamahoro Claudine ukora muri serivisi yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA ( ARV) avuga ko “umubyeyi utwite tumugira inama yo kwisuzumisha byibuze inshuro 8 mu gihe atwite Kandi akaza mu byumweru 12 bya mbere kugira ngo dutangire gukurikirana ubuzima bw’umwana atwite hakiri kare. Muri serivisi tumuha harimo no kumufata ibizamini bya HIV/ SIDA, iyo dusanze yaranduye hari uburyo bw’umwihariko dutangira kumufasha tukamuha imiti izamurinda ikarinda n’ubuzima bw’umwana atwite ku buryo n’iyo we yaba asanzwe afite ubwandu bwa virusi itera SIDA bitamubuza kubyara umwana muzima.’’
Gusa, avuga ko bahura n’imbogamizi z’uko hari ababyeyi baza kwipimisha benda kubyara, ariko nabwo barabakurikirana kuko kugeza ubu nta mwana kuri iki kigo uvukana ubwandu bwa Virusi itera SIDA bafite.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Bigogwe, Mfashingoma Martin avuga ko kuri iki kigo batanga serivisi zitandukanye harimo iz’ubuvuzi bw’amaso, indwara zitandura, ARV, ariko cyane cyane umwihariko ukaba uwo gufasha abadamu babyara. Ngo hari n’abo bajya gukura mu rugo kugirango baze kubyarira kwa muganga.
Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko nibura mu babyeyi batwite bapimwe bagasanga bafite Virusi itera SIDA, ku kigero cya 98% bafata imiti igabanya ubukana bwayo, ibi rero bigafasha kugabanya ibyago byo kwanduza abana batwite.
Akomeza abisobanura muri aya magambo: “Ndumva atari no kuvuga ngo hariho porogaramu ishinzwe kurwanya SIDA, hari na porogaramu zishinzwe ababyeyi n’abana, dukangurira buri mubyeyi ko mu gihe amenye ko yasamye agomba kujya kwipimisha inda. Iyo wageze kwa muganga rero mu bizamini bafata harimo n’ikizamini cya Virusi itera SIDA kugira ngo barebe niba utaranduye bagufashe utazanduza umwana kugira ngo gahunda yo gukumira ubwandu mu bana bavuka igerweho.’’
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ya 2023 igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 abagore batwite 1,421 bagaragayeho ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA muri 365,759 bapimwe. Igaragaza ko kandi abagore batwite 389,531 bitabiriye serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana uri mu nda. Muri abo babyeyi abo byari bizwi ko basanzwe bafite virusi itera SIDA bari 5,558.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyemeza ko iyi gahunda yo gupima HIV/ SIDA ku babyeyi batwite yatanze umusaruro ushimishije muri gahunda yo kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, by’umwihariko kubana bakivuka.

By: ABAWEDAWE Immaculée
