Minisitiri Dr.Uwamaliya Valentine yashishikarije Ababyeyi,abarezi n’abana kujya bakurikirana inyigisho zizajya zica ku rubuga itetero.rw
By: Abawedawe Immaculée
Ikiganiro itetero ni ishuri ku bana n’ababyeyi , kikaba Kandi ikiganiro gifasha abana gukangura ubwenge , Aho abana bavoma ubumenyi butandukanye bujyanye n’ubuzima bwa buri munsi , kumenya uko wafata indyo yuzuye, udukino tw’abana,n’indirimbo zitandukanye, iki kiganiro kimaze imyaka igera ku munani 8 gitambuka kuri Radiyo Rwanda ndetse na Televiziyo Rwanda .
Uyu munsi ku italiki 20 ukwakira 2023 nibwo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamaliya valentine yamuritse kumugaragaro urubuga Itetero.rw ,urubuga rwitezweho kuzafasha ababyeyi n’abarezi kumenya amakuru ya ngombwa ku buzima bw’abana babo.
Yagize ati: “Ni urubuga rugiye gufasha abana, ababyeyi n’undi wese ufite inshingano zo kurera kubona aho yakura imfashanyigisho yakwifashisha muri izo nshingano igihe cyose yazikenera kandi mu buryo bumworoheye yaba akoresha ikoranabuhanga rya telefoni cyangwa ubundi buryo. Ni byiza kandi ko buri mfashanyigisho iteguwe mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda.”
Rutayisire Marie Jitta ni umwana w’imyaka 12, ukina mu kiganiro itetero avuga ko itetero rimufasha kumenya uko yitwara neza muri bagenzi be ,no kwigisha abana batoya gufasha ababyeyi babo imirimo yo mu rugo ,kugira isuku ,akanavuga ko mu itetero hari amafaranga bamugenera buri kwezi akayaha ababyeyi be bakabasha kumuguriramo ibikoresho by ‘ishuri , akaba ashishikariza nabandi bana babishaka ko bazajya gukinira mu itetero kuko harimo ibyiza byinshi kuri bo.

Juliana Lindsey, uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) avuga ko ku rubuga itetero.rw hazajya hatambutswa inyigisho zifasha ingimbi n’abangavu.
Yagize ati: “Itetero ryahuje abana benshi n’ababyeyi rero ubu rigiye guca kuri internet kandi ku buntu ku bakoresha ifatabuguzi rya Airtel kandi hazaba haribo ibyiza byinshi bijyanye n’ubuzima bw’abana n’amasomo menshi. Ntabwo rikiri iry’abana gusa kuko abangavu n’ingimbi bazajya bakura amakuru abareba kuri uru rubuga.”

Minisitiri Dr.Uwamaliya Valentine yasoje ashimira byimazeyo abafatanyabikorwa babo muri iki gikorwa cyo kumurika urubuga itetero.rw, aribo RBA, NCDA,na Airtel , anasaba ababyeyi kwita kubuzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza byibuze ku myaka 2 kugirango ubwonko bwe bukure neza Kandi umwana Akure yumvako akunzwe n’ababyeyi , yashimiye n’izindi nzego zibafasha muri urwo rugendo arizo inshuti z’umuryango,abajyanama b’ubuzima ,umugoroba w’imiryango,gahunda y’imirire myiza ku mudugudu ,igikoni cy’umudugudu, Ati “Dukomeze umuryango ushoboye Kandi utekanye kuko abana ni umusingi w’iguhugu .”
Kuva ikiganiro “Itetero” cyatangira kunyura kuri Radio na Televiziyo bya RBA cyatanze umusaruro mwiza hibandwa ku gaciro k’umuryango no guha umwana ubumenyi n’uburere Bwiza, Itetero rikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 6 z’abatuye igihugu ndetse n’abarenga miliyoni 8 ku murongo wa Youtube, kikagira Club mu turere 11 dutandukanye .
