Gicumbi _ Muko: ikibazo cyo kubura amazi meza gikomeje kubabana ingorabahizi

 

Abatuye mu Murenge wa Muko,mu Kagari ka Ngangi, Akarere ka Gicumbi, bemeza ko bamaze ibyumweru bisaga bitatu, batazi ikitwa amazi meza, ibikomeje kubagiraho ingaruka zirimo guhendwa n’ikiguzi cyayo, gukora urugendo bajya kuvoma, kwibasirwa n’indwara zituruka ku isuku nke(umwanda) ndetse n’ibindi..

Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Yagize ati :” Icyo kibazo turakizi,cyatewe n’imashini isunika amazi ya Jamba-Muko yagize ikibazo, ndetse haniyongeraho n’amasoko yagiye akama kubera igihe turimo k’impeshyi. Mu masoko 8, abiri muriyo yarakamye burundu ubu hasigaye 6 gusa.Turi gufatanya n’abashinzwe gucunga amazi kugira ngo icyo kibazo kivugutirwe umuti urambye.

Kuri ubu ahari ikibazo imashini zizamura amazi zagize, abaturage bararara babonye amazi ariko ikibaho ni ukujya bayasaranganya”.

Meya Nzabonimpa hari ubutumwa agenera abaturage.

Ati :” Duhari ku bwabo, hagize ikibazo kivuka twifuza ko bajya batikugaragariza niyo yaba atari icy’amazi, bityo tugafatanya kugikemura. Ikindi kandi turabasaba ko bajya bavoma amazi menshi mu gihe yaje, kugira ngo niyongera kugenda, azagaruke bakiyafite”.

Abaturage bose bahuriza ku kuba ngo iki ari ikibazo kimaze igihe kirekire, kandi ngo bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye ariko biranga biba iby’ubusa.

Kuri ubu bakaba bakomeje kuzamura amajwi yabo basaba ko inzego z’ubuyobozi zisumbuye,zabafasha kukivugutira umuti urambye amazi atararenga inkombe.

Muhirwa Jean Claude utuye mu Kagari ka Ngangi yagize ati :” Muri aka gace kubona amazi ni ikibazo k’ingorabahizi, aho twavomaga amazi amaze hafi ukwezi agiye, twategereje ko yagaruka ariko amaso yaheze mu kirere”.

Muhirwa yemeza ko iki kibazo bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Ati :” Yaba mu muganda ndetse no mu nama zitandukanye tukibwira abayobozi ariko bikaba iby’ubusa.Twifuzaga ko inzego z’ubuyobozi bireba zadufasha kugishakira umuti urambye”.

Naho Muhawenimana Clementine yemeza ko ijerikani y’amazi iri kwigondera umugabo igasiba undi kandi ngo hari n’ingaruka bibagiraho.

Yagize ati :” Ijerekani y’amazi iri kugurwa 300 Frw, utayafite akora urugendo byibuze rw’amasaha asaga atanu ajya kuvoma mu gishanga, nabwo akavoma amazi yanduye. Bamwe muri twe batangiye kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda, ndetse iyo ubonye amazi yo gutekesha biba bihagije,hari n’abafata umwanzuro wo kurara badakarabye kubera kubura amazi”.

Ni ikibazo aba baturage bahurizaho n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ishuri Ribanza rya Nyange, nk’uko umuyobozi wacyo Kamazi Emmanuel abishimangira.

Yagize ati :” Mbere amazi yazaga neza, ariko nyuma haje kuzamo ikibazo cy’uko yaje buhoro, ndetse azakubura burundu. Ibura ryayo ryatugizeho ingaruka zirimo ;gutakaza amafaranga menshi tugura amazi, gukererwa guhisha ibyo kurya ndetse n’ibindi..,Nk’ubu aramutse aje ibihombo duterwa no kugura amazi byagabanyuka”.

Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yemera ko azi iby’iki kibazo, agakomoza ku ntandaro yacyo ndetse n’ikiri gukorwa.

Twabajije Ikigo k’igihugu Gishinzwe Isuku n’Isukura (Wasac )iby’iki kibazo, cyasubije ko kitarikikizi gusa ngo kigiye kugikurikiranira mu maguru mashya.

Ni mu butumwa bugufi yanditse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter bugira buti : ”Murakoze kutugezaho ikibazo abo baturage bafite.Tugiye kugikurikirana”.

N’ubwo imibare itangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, igaragaza ko abagatuye bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 94%, ariko ntihabura abakomeza gutaka ko atabageraho uko bikwiye, kubera impamvu zirimo isaranganywa ryayo ridakorwa neza ndetse n’ibindi bibazo birimo n’icya tekinike, uyu ukaba ari umukoro ku nzego z’ubuyobozi bireba cyane cyane Wasac ndetse n’ubw’Akarere ka Gicumbi mu kukivugutira umuti urambye.

By: Abawedawe Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *