Nyagatare : Umurenge wa Matimba niwo wambere ufite umubare munini w’bafite Virusi itera SIDA

Intara y’iburasirazuba nimwe mu ntara ifite abaturage benshi bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, umurenge wa Matimba uherereye mu karere ka Nyagatare ukaba uwa mbere mu Kugira umubare munini w’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA .

Iyi akaba ariyo mpamvu Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ( RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa babo strive foundation na Abbot bibanze muri iyi ntara y’iburasirazuba bari mu bukangurambaga bwo  gushishikariza  urubyiruko kwirinda Virusi itera SIDA , binyuze mu kwifata , mu gihe byanze bagakoresha Agakingirizo arinako bagirwa inama yo kwipimisha kenshi kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze umunsi kuwundi.

Akarere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba ni agace gahwana imbibi n’igihugu cya Uganda ,Aho usanga hari urujya n’uruza rw’abantu benshi bari mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye ibi bikaba byaba intandaro y’ubwiyongere bw’ubusambanyi bukabije bugaragara muri aka karere Aho abagabo bakora ubwo bucuruzi usanga bashukisha urubyiruko amafaranga ,no kubaha inzoga za kanyanga niz’inkorano bagashiduka babakoresheje imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uwiragiye Jane utuye mu murenge wa Matimba yagize Ati” nibyo Koko abenshi mu bana b’abakobwa binaha bakunda kwishora mu busambanyi cyane , Aho abenshi usanga babukorera mu gihugu cy’abaturanyi , umwana w’umukobwa abwira iwabo ko agiye kuzana imali yo kwicururiza ,akagenda akamara nkukwezi kose atarataha Aho agarukiye akaza yaratwaye inda cyangwa ukazumva ngo Ari ku miti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.”

Dr.Umurerwa Mireille Joyce ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yagize Ati ” kugeza ubu ubukangurambaga buracyakomeje , Ari nako dukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda Virusi itera SIDA kuko iracyahari cyane ntaho yagiye , turasaba urubyiruko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha agakingirizo no kwipimisha kenshi kuko nusanze yaranduye agomba kwihutira kujya Kwa muganga agafata imiti agakurikiza n’Inama agirwa na Muganga kubera ko kwandura ntibivuze ko ubuzima bwawe buba burangiye , ukomeza gukurikiza amabwiriza uhabwa nimyaka 60 cyangwa 70 wayigezaho ntacyo uraba.”

Murekatete Juliette umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakanguriye urubyiruko rwo muri uyu murenge gukaza ingamba zo kwirinda Virusi itera SIDA kuko umurenge wabo Uri ku mwanya wambere mu karere ka Nyagatare mu kugira umubare munini w’abafite Virusi itera SIDA, yagize Ati ” Virusi itera SIDA iracyariho Kandi yibasiye cyane urubyiruko,mwirinde gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, mu koreshe agakingirizo ,Kandi mujye mujya ku bigo ndersbuzima bibegereye mwipimishe kenshi mumenye uko ubuzima bwanyu buhagaze.

Mu Rwanda hose abantu ibihumbi 219.000 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bangana na 92%, abari hagati y’imyaka 15-49 bahwanye na 3%,naho muntara y’uburasirazuba urubyiruko rutarengeje imyaka 24 rwanduye rugera kuri 35%.

 

By : ABAWEDAWE Immaculée

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *