Kigali: Ku kigo cya ESSA nyarugunga habereye umuhango wo gutangiza ibizamini ngiro bya Leta

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025,  Minisiteri y’Uburezi binyuze mu Kigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini (NESA), yatangije ku  mugaragaro ibizamini ngiro bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

hagaragajwe ko ibi bizamini ari igipimo nyacyo cyo kureba niba umunyeshuri ibyo yize yashobora kubishyira mu bikorwa , kikanaba igipimo kigaragaza niba amasomo y’ubumenyi ngiro atangwa uko bikwiriye.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibi bizamini mu muhango wabereye ku ishuri rya ESSA Nyarugunga riherereye mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ibi bizamini ngiro byatangiye uyu munsi bizakorwa kugeza ku wa 6 Kamena 2025, aho byitezweho kwitabirwa n’abanyeshuri basaga ibihumbi 63 bo mu mashami atandukanye yo mu gihugu biga amasomo y’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TSS), Amashuri Nderabarezi (TTC), Ibararushimamibare (Accounting), Abaforomo (Associate Nursing) n’abiga ibya Siyansi.

Minisitiri Irere Claudette yagaragaje ko ibi bizamini ari intambwe ikomeye mu gupima ubumenyi ngiro abanyeshuri bungutse binyuze mu Nteganyanyigisho ishingiye ku Bushobozi (CBC), ndetse n’uburyo bwo Kwigisha no Gupima bushingiye ku Bushobozi (CBT & CBA).

Yemeza ko ibi bizamini ari uburyo bwiza bwo kugaragaza niba umunyeshuri ibyo yize abizi kandi yashobora kubishyira mu bikorwa, ariko kandi nanone bukaba uburyo bwiza bwo kugaragaza niba koko amasomo ahabwa abanyeshuri atangwa uko bikwiriye.

Ati: “Ibizami ngiro (platique) ku munyeshuri ubwe ni ikimenyetso kimugaragariza ko ibyo yize abyumva kandi ashoboye no kubikora, ushobora kwiga mu ishuri uko bakora isabune, bakabikubwira mu nyandiko, ariko se ushoboye kuyikora? Niba uzaba umuforomo kwa muganga hari akazi kenshi bazagukeneramo, ese witeguye kubikora? Ibi bizamini rero bituma bitegura nk’aho baba bari mu kazi, kuri bo rero ni ngombwa ariko natwe ku ruhare rw’abarezi bituma tunareba tuti ‘ese barabyize babyiga uko bigomba?’, icyo rero ni ingenzi ntekereza ko n’abantu benshi babyishimira kuko bituma batahana icyizere ko umunyeshuri icyo yize agishoboye.”

Min. Irere Claudette kandi ashimangira ko ibi bizamini birushaho kwimakaza ireme ry’uburezi rishingiye ku bushobozi, kugira ngo abanyeshuri barangiza amashuri babe bafite ubumenyi bubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo no gukemura ibibazo biri mu buzima busanzwe.

Yasabye ababyeyi gufasha abana babo kugira ngo harindwe icyabahunganaya mu gihe cy’ibizamini kugira ngo hazaboneke umusaruro mwiza.

Ati: “Turasaba kubikora mu mutuzo, ababyeyi bagafasha abana kugira ngo bagere ku ishuri kare bakore ibizami badahungabanye.”

Bamwe mu banyeshuri barigukora ibi bizamini biga kuri ESSA Nyarugunga bemeza ko biteguye gutsinda ibi bizamini ku buryo bushimishije ngo kuko bizeye ko amasomo bize abarimu babo bayabahaye neza nk’uko bikwiriye.

Kasamari Ange nawe ni umwe mu barigukora ibi bizamini yemeza ko abarimu babo babafashije kwitegura ibizamini neza kandi bizeye kubitsinda.

Ati: “Ibizamini mbyiteguye neza, abarezi baradufashije neza, nta bwoba dufite twizeye ko tuzanabitsinda.”

Kuri iyi nshuro, ibizamini ngiro by’abanyeshuri biga siyansi bitanzwe mu buryo bushya bushingiye ku mishinga, aho umunyeshuri asabwa kwerekana ubumenyi n’ubushobozi yifashishije ibikorwa bifatika, nk’ubushakashatsi n’isuzuma rikorewe mu ishuri.

Nuko imibare y’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini (NESA) ibigaragaza, mu gihugu hose abarigukora ibi bizamini ngiro ni 66.958, aho abiga imyuga n’ubumenyi ngiro, (TSS) barikubikora bose hamwe ari 36.267, abakobwa akaba ari 16.136 abahungu bakaba 20.131.

Naho abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) bose hamwe ni 3.829 barimo abakobwa 2.179 n’abahungu 1.650, mu gihe mu biga Ibarurishaminbare (Accounting) bose ari 3.893 barimo abahungu 934 n’abakobwa 2.959.

Iyi mibare kandi igaragaza ko abo mu Buforomo bari muri ibi bizami ari 439 barimo abakobwa 279 n’abahungu 190 mu gihe aba Siyansi bose hamwe ari 22.530 barimo abahungu 9.739 n’abakobwa 12.791.

Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) abakandida bose hamwe biyandikishije kuzakora ibizamini bya Leta bisoza bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025, uhereye mu mashuri abanza, ukageza mu yisumbuye ibyiciro byombi bose hamwe ni 471.009.

 

 

By: ABAWEDAWE Immaculee

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *