MTN Rwanda na GSMA bifite intego yo kuzamura imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu Rwanda
By: Abawedawe Immaculée
MTN Rwanda Sosiyete y’itumanaho na (GSMA)Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho bifite intego yo kuzamura umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ubu bufatanye bugiye gushyirwa mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘We Care’ bwatangijwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga rya Telefoni Ngendanwa, MWC Africa 2023 iheruka kubera i Kigali kuva taliki 17 -19 ukwakira 2023.
Muri ubu bufatanye bw’ibigo byombi hagamijwe kuziba icyuho mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga. Raporo yakozwe na GSMA yagaragaje ko 69% by’Abaturage bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara badakoresha telefoni zigezweho kubera ibibazo birimo igiciro gihanitse cyazo n’ubumenyi buke ku mikoreshereze yazo.
Bimwe mu bikorwa binyuze muri ubu bufatanye ni ugutanga amahugurwa ku Banyarwanda, bigishwa imikoreshereze ya internet n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Saint Hilary Doe-Tamakloe, yavuze ko bagiye gufatanya na GSMA mu kuziba icyuho kiri hagati y’abakoresha ikoranabuhanga n’abatarikoresha.
Ati “Nka MTN Rwanda turashaka kuziba icyuho kiri hagati y’abantu bashobora gukoresha internet n’abatayikoresha, turashaka ko buri muntu wese uri mu Rwanda agera ku ikoranabuhanga kandi rikamubyarira inyungu.”
“Gukorana na GSMA bizadufasha gufasha abantu benshi kwiga akamaro k’ikoranabuhanga kandi babashe kurikoresha ibibafitiye akamaro.”
MTN Rwanda isanzwe ifite ibikorwa byo kuzamura ikoranabuhanga birimo nka gahunda y’amahugurwa imaze guhugura abasaga Miliyoni 1.4 ,ndetse na Gahunda ya macye macye yo korohereza abantu gutunga Telefoni zigezweho.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya GSMA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Angela Wamola, yavuze ko banejejwe no gufatanya na MTN Rwanda mu gutanga umusanzu mu kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga.
Ati “GSMA inejejwe no gukorana na MTN Rwanda mu gutanga ubumenyi ku mikoreshereze y’ikoranabuganga no kugabanya umubare w’abatarigeraho mu Rwanda.
GMSA yashyize hanze raporo eshanu mugihe hari kuba MWC Kigali 2023, aho buri yose yuzuyemo ubushakashatsi, ubushishozi n’inyigo ku bibazo by’ingutu bibangama, m’urwego rw’itumanaho n’imikoreshereze ya interineti igendanwa ku mugabane wa Afurika. Raporo zirashaka gushimangira ingamba zimpinduka zigomba gufatwa kugirango Afrika ikoreshe ikoranabuhaga rigezweho.
