Izigamire muri RNIT Iterambere Fund ubashe kwinjiza inyungu ingana na 11.50 % mu gihe gito.

RNIT Iterambere Fund ni ikigega cyatangijwe hagamijwe kugirango Abanyarwanda Bose bacyibonemo,Aho ushobora kwizigamira no gushora imari yawe Wifashishije telephone yawe ukanda *589 # ugakurikiza amabwiriza , ubundi amafaranga yawe wizigamiye akabyara Andi kunyungu.

kugeza ubu inyungu igeze kuri 11.50% byayo wizigamiye mu gihe cy’umwaka umwe, iyi nyungu ikaba ishobora no kuzamuka .

RNIT Ltd yashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda muri 2013-2014, ishyirwa mu biganza by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT). Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangiye muri 2016, RNIT Ltd niyo icunga ikanashora amafaranga y’Ikigega Iterambere Fund n’ibindi bigega ku isoko ry’imari n’imigabane.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku italiki 14 Werurwe2023 Umuyobozi mukuru wungirije uwa RNIT Ltd Gashugi Andre yavuze ko ibanga ryo kugira ejo hazaza heza ari ukwizigamira.

Gashugi  Andre avuga ko Iterambere Fund, ari ikigega cyatangijwe hagamijwe kugirango Abaturarwanda bose bacyibonemo, bityo akaba ariyo mpamvu umugabane washyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 2000, ashobora kwiyongera bitewe n’amikoro y’umuntu.

Yagize ati: “Iki Kigo cyashinzwe hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigamira, amafaranga bizigamiye ashorwe ku isoko ry’imari n’imigabane, ubwizigame bwabo bubahindukire ishoramari.”

“Nko mu bindi bihugu usanga batangirira ku mafaranga y’ubwizigame ari hejuru, ariko twe twatangiriye ku mafaranga yo hasi kugirango buri wese yibonemo kubera ko twebwe ari gahunda ya Leta yo kugirango umuntu wese mu kiciro icyo aricyo cyose tumwigishe umuco wo kwizigamira no gushora imari.”

Umugabane wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 100 mu 2016 ubu ugeze kuri 215.52 frw mu gihe ubwizigame bugeze kuri miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda naho inyungu ku mugabane igeze kuri 11.50% .

Akarusho nuko iyo washoye amafaranga muri iki kigega, igihe uyashakiye barayaguha. Ibanga abizigamiye n’abashoye imari yabo muri RNIT barusha abandi ni uko inyungu ibonetse yose uko yakabaye isaranganywa abanyamigabane, ikindi kandi iyo wizigamiye muri RNIT Iterambere Fund, ukitaba Imana itegeko ry’ubuzungura mu Rwanda rirakurikizwa.

By : Abawedawe Immaculée

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *