Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wamuritse Bibiliya yabafite ubumuga bwo kutabona

Ubuyobozi bw’umuryango wa bibiliya mu Rwanda bwatangaje ko hasohotse bibiliya yabafite ubumuga bwo kutabona iri mu nyandiko ya Braille ,izabafasha gusoma no kumva ijambo ry’Imana batarisomewe.

Hashize imyaka isaga icumi (10) iyi Bibiliya yandikwa ikaba yararangije gukora ku bufatanye n’umuryango wa Bibiliya mu gihugu cy’u Budage.

 

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur,
Yagize ati “Twashoboye kubona bibiliya yuzuye iri mu nyandiko ya braille nibwo twayishyize ahagaragara ku italiki ya 8 twiringira ko nibura abo bavandimwe bacu bashobora kubona inyandiko bazajya bisomera ku babasha gusoma ino nyandiko kuko nanone ntabwo ari bose.”

Yakomeje avuga ko hari indi bibiliya iri mu majwi kuko bitashoboka ko abafite ubumuga bwo kutabona bose bamenya inyandiko y’abatabona. Yagize ati “Kubera ko tubizi ko atari bose rero bitashoboka ko bamenya iyi nyandiko harimo abakuze badashobora kujya ku ishuri ngo bige, hanyuma turavuga ngo dushobora no kubabonera indi bibiliya iri mu majwi bakabasha kumva ijambo ry’Imana.”

Izi Bibiliya z’abafite ubumuga bwo kutabona zigiye guhabwa amashyirahamwe y’abafite ubumuga kugira ngo bazishyikirize abo zagenewe

 

Dr Donatile Kanimba umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda ( RUB) yasabye ko harandurwa akato kakigaragara muri zimwe mu nsengero.

Avuga ko imyumvire yo gufata abafite ubumuga nk’umuzigo ku muryango bikwiriye gucika ahubwo bagafashwa kubona ibituma bagira umumaro mu muryango.

Ati “Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”

Yavuze ko ubujiji bwo kutita ku bafite ubumuga butari mu baturage no mu nsengero gusa ko no mu bayobozi hari ababufite.

Ati”Ugasanga aho kugira ngo bamufashe baramushungera”.

Jean Marie vianney Mukeshimana, uyobora ikigo gifasha gusubiza mu busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona cya Masaka, yasabye amadini n’amatorero kwigisha abakristu bafite ubumuga bwo kutabona gusoma no kwandika kuko usanga batitabwaho.

Yavuze ko abafite ubumuga bagihura n’ihohoterwa ribatera ibikomere bigatuma bata icyizere cy’ubuzima.

Ati ” Ijambo ry’Imana riraduhumuriza, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uradufasha wenda iki kibazo kizaba amateka”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yasoje asaba abantu kugabanya mu kanwa kabo amagambo asesereza abafite ubumuga.

Yavuze ko bafite imishinga itandukanye irimo kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bashire ihungabana bahuye naryo mu bihe bitandukanye.

Amadini n’amatorero asabwa kudaheza abafite ubumuga mu nshingano zitandukanye ngo kuko nabo bafite imbaraga n’ubwenge ku buryo babikoresha mu mirimo itandukanye yo mu nsengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *