RSSB yizeje abizigamira muri ejo Heza ko bagiye kujya bifashisha mobile money zabo

 

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko harimo gutekerezwa uburyo abantu bajyaga barushywa no kwizigamira muri Ejo Heza bazajya bizigamira binyuze mu gukura amafaranga kuri Mobile Money zabo mu buryo buboroheye babigizemo uruhare kuko bizajya bikorwa ku bushake bw’uwizigamira.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 ubwo RSSB yamurikaga ibijyanye n’inyungu RSSB yungutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.

Bamwe mu baturage bavugako bagorwaga no kwizigamira muri Ejo Heza ndetse bamwe bakavuga ko bashyirwagamo batabanje guhabwa ibisobanuro ku bwizigame ibintu bafata nk’agahato.

Mukamana Isabella na bagenzi be batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko amafaranga yo kwizigamira muri ejo heza bayakurwaho ku ngufu kandi ko baba batazi impamvu bayakurwaho.

Mukamana yagize ati “Bayadukuraho byanze bikunze ku mbaraga. Ikibazo ni uko tuyakwa ku ngufu. Kuba ari ku ngufu rero ibyo nibyo tutumva impamvu.”

Ibi kandi babihurizaho na bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bavuga ko amafaranga yo kwizigamira muri Ejo Heza bayakurwaho inshuro nyinshi mu bikorwa bitandukanye, ibintu bavuga ko bitemewe.

Kubwima Jean Claude yagize ati “N’iyo ufite utundi dukorwa ku ruhande, ayo mafaranga yose agenda avaho bavuga ngo ni Ejo Heza. Ninyatanga muri koperative y’abamotari, najya no mu itsinda amafaranga bayavanaho buri kwezi ibyo byo biremewe?”

 

Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Ejo Heza mu kigo cy’Iguhugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) Gatera Augustin, avuga ko hari ingamba bafite ziri hafi gushyirwa mu bikorwa aho abizigamira muri Ejo Heza bazajya bizigamira binyuze mu gukura amafaranga kuri konti za Mobile Money zabo na Airtel Money ku bushake mu buryo buboroheye.

Yagize ati “Hari ingamba dufite aho uzajya uhitamo ku bushake ukabwira Momo yawe, Airtel Money yawe ukayibwira uti buri gihe cyose nguze ikintu uzajye ukuraho amafaranga 100 uyashyire kuri Ejo Heza. Ni ubushake ni wowe ubihisemo ariko igihe cyose ubishatse wabihagarika kuko ari ubushake bwawe ibyo bintu turi hafi kubishyira mu bikorwa ndetse ukaba wanabwira Momo yawe buri taliki 25, 28 amafaranga azaba ari kuri konti yanjye uzajye ukuraho amafaranga kuri Momo yanjye bishobotse no kuri konti yanjye uyajyane kuri Ejo Heza bikikora.”

Ejo Heza yatangijwe mu Ukuboza 2018, nyuma y’imyaka ine abantu hafi miliyoni 2 na Magana inani y’u Rwanda bizigamye miliyoni 50.2 hafi ibice bitatu. Mu bantu bafite ubushobozi bwo gukora muri miliyoni 13 y’abanyarwanda hafi miliyoni 8 bagombye kuba bizigamira.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *