Urubyiruko rwiga Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) nirwo rufite amahirwe ku isoko ry’umurimo
By: Abawedawe Immaculée

Ku italiki ya 08 Nzeri 2023 Abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge yose y’igihugu cyacu ,abashinzwe uburezi mu rwego rw’uturere twose ,n’umujyi wa kigali abahagarariye amadini n’amatorero ,bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo ku Iterambere rya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET)

Umuyobozi mukuru wa RTB ( Rwanda TVET Board)umukunzi Paul , yagize ati “Tumaze iminsi turi mu gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije gukomeza gukangurira urubyiruko ndetse n’ababyeyi guhindura imyumvire bareba icyerecyezo cya tekinoliji (Technology )ku ruhando mpuzamahanga noneho bakagana amashuri ya Tekiniki ,imyuga n’ubumenyingiro cyane cyane ko tubihuza n’ibicyenewe ku isoko ry’umurimo ”
Niki cyakorwa kugirango abatugana bumveko Ari abanyamahirwe mu myigire ya Tekiniki?
_ Bumveko Ari abanyamahirwe ku isoko ry’umurimo!
Yakomeje avuga Ati tubihuza n’urugamba rwo kurwanya ubushomeri mu gihugu cyacu ,tukabihuza nanone n’ikigereranyo mpuzamahanga cyerekana amahirwe yo kubona akazi ku isoko ry’umurimo,ryaba iry’uyumunsi ndetse nirizaza bishingiye mu kuba umuntu afite ubumenyi
bufatika ,ubumenyi bwa tekiniki arinabwo bwigishwa mu mashuri ya Tekiniki ,imyuga n’ubumenyingiro ( TVET).
Uwineza Agnesta umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Mucuba ,Akarere ka Nyamasheke ,afite ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga ( college saint Martin Hanika ,yagize ati “kubijyanye no kwitabira amashuri yigisha imyuga ababyeyi barabyumva cyane usibye ababyeyi bamwe babitinya kubera ubushobozi buri hejuru kuko Ari ikigo cyigenga ( private school) bakaba basaba Leta ko yabazanira ikigo hafi cy ‘ imyuga .”
Uwineza yakomeje avuga ko Akarere kabo buri mwaka ,muri buri murenge hari abana bagenda bafashwa kwiga imyuga itandukanye mu gihe gito, bakabaha n’ibikoresho ,iyo basoje amasomo yabo bababumbira mu matsinda bakabasha kwibeshaho .
Reberaho Paul ,Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Gatsibo , Akarere ka Gatsibo ,yagize ati ” turacyafite ibyuho by’imyumvire ikiri hasi ,ariko iyi nama nyunguranabitekerezo,twayifashe nk’amahugurwa azadufasha gushyiramo imbaraga zo gukomeza guhugura ababyeyi n’urubyiruko rugifite imyumvire iri hasi.
Umuyobozi wa RTB umukunzi Paul yavuze ko bashingiye kuri gahunda ya Leta ,bafite intumbiro ko 2024 urubyiruko rwacu byibuze 60% ruzaba rubarizwa mu mashuri ya Tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro , ni intumbiro dufite Kandi tubirimo neza ,ubu turi ku kigereranyo cya 40% ariko uyu mwaka tugiye gutangira tuzatera intambwe isatira 60%.
Amashuri aziyongera, bari bafite imirenge igera Kuri 222itari ifite amashuri ya TVET ,ubu imirenge 90 yarubakiwe ,hazaba hasigaye imirenge 24 gusa ubu twamaze kubona Aho azubakwa n’ingengoyimari nayo yarabonetse ku buryo umwaka wa 2024- 2024 bizaba byararangiye.
Umuyobozi wa RTB ( Rwanda TVET Board) Umukunzi Paul yasoje ashimira Leta y’u Rwanda idahwema kubatera inkunga bakabasha kugura ibikoresho ,birimo za Mudasobwa , nibindi bifashisha mu gutanga ubumenyi bufatika.
