Rwamagana: urubyiruko rusaga 2360 rwasoje urugerero rw’inkomezabigwi Icyiciro cya 11
Kuri uyu wa 19 ukuboza 2023 Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana Bwana Hagenimana Jean Damascene hamwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere yasoje Urugerero rw’Inkomezabigwi,Icyiciro cya 11/2023, mu birori byahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake.
Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana ibi birori byabereye mu Murenge wa Muhazi n’insanganyamatsiko igira iti: “Urugerero,Umuco w’ubutore n’ubukorerabushake”.
Intore zisoje urugerero ngo zihangayikishijwe Kandi n′urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse n′abakobwa bishora mu buraya bakiri bato bagaterwa inda zitateganyijwe.

Tuyisenge Adeline wo mu Murenge wa Muhazi yagize ati:” Ubu tugiye gukomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore ndetse n′abangavu duhereye mu midugudu dutuyemo kuko naho rihari , nkaba nsaba Urubyiruko rugenzi rwanjye kutishora mubusambanyi ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza Ubuzima bwacu”.

Rurangwa Jean Pierre we avuga ko urugerero rwamwigishije byinshi harimo kumenya indangagaciro na kirazira zikwiye kuranga Abanyarwanda, akaba yanashimiye abayobozi bakuru b′igihugu uburyo bakunda Urubyiruko Kandi akaba yasabye Urubyiruko kutishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge .

Umuyobozi mukuru w’Imirimo rusange mu Karere Bwana Damascene Hagenimana , mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere yashimiye izi ntore ku bikorwa bigamije impinduka nziza no guteza imbere imibereho myiza bagejeje ku baturage anabasaba gukomeza kuba indashyikirwa mu kubaka u Rwanda no kuba icyitegererezo ku rundi rubyiruko n’ahandi bazajya.
Mu Karere ka Rwamagana uru rugerero rusojwe n’Intore z’urubyiruko 2360 rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023, rukaba rwashimiwe ko mu mezi 3 rumaze ku rugerero rwubatse inzu z’abatishoboye 37 rusana inzu 15, uturima tw’igikoni 296, rukora imihanda ireshya na Km 25 n’imiyoboro y’amazi ya km12, haterwa ibiti by’imbuto 78,693 n’ibindi biti 98,752, gucukura no gusibura imirwanyasuri n’ibindi.


