Ingamba za ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi nyuma y’ibiza bihitanye imbaga
Ibiza byahitanye abagera ku 131 mu gihe cy’amasaha 24 ,inzu 5500 zirasenyuka ,amashuri arenga 50 arangirika.
Ministiri w’ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange yihanganishije ndetse ahumuriza abanyarwanda n’imiryango yagizweho ingaruka n’ibi biza by’umwihariko imiryango yabuze ababo ,ababyeyi , abavandimwe n’inshuti mu turere tw’amajyaruguru Cyane Cyane mu burengerazuba n’igice gito cyo mu majyepfo .

Ministiri w’ibikorwa by’ubutabazi Kayisire yagize Ati” mu mateka ya vuba y’u Rwanda n’ubwambere Ibiza bihitanye ubuzima bw’abantu benshi n’ibintu byinshi bikangirika mu gihe gito” aho abantu 130 bapfuye mu masaha 24 ,inzu zirenga 5500 zarasenyutse,imihanda 14 irangirika, imiyoboro y’amazi ,inganda z’amashanyarazi ,amashuri arenga 50 yarangiritse, amatungo ndetse n’imirima.
Ministiri Kayisire yakomeje avuga ko bakoze ubutabazi bushoboka ,abapfuye barashyinguwe, bacumbikira ababuze amazu , ko Kandi bazakomeza kubafasha kugeza iyi mvura irangiye Ati ” twabonye isomo rikomeye ntitwifuza ndetse sinangombwa gusubira ahantu hashyira ubuzima bw’abantu mukaga”
Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu,Dr Musabyimana jean Claude, yagize Ati”ubonye hari ikibazo Kiri aho utuye ugomba kwihutira kwegera ubuyobozi buri hafi bukakwereka aho ucumbikirwa.iryo nihame twafashe.
Yakomeje avuga Ati “singombwa kwirirwa ushakisha ,muri buri karere twashyizeho itsinda rishinzwe gufasha abaturage hirya no hino kugira ngo umuntu wese ubangamiwe ashyirwe ahantu hari umutekano Kandi abone ibikoresho by’ibanze.
Leta iri gutanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibi biza , burimo ibiribwa,ibikoresho bitandukanye ndetse n’ubuvuzi .ibi biri gukorwa kubufatanye n’abaturage Aho hashyizweho imirongo abashaka gutanga inkunga bakwifashisha Yaba banki cyangwa telefoni.
Kugeza ubu kuri Mobile Money hamaze koherezwaho asaga miliyoni cumi n’imwe z’amanyarwanda ( 11.000.000frws),Leta ikaba ikomeje gushimira abanyarwanda ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza.

