RTB ku bufatanye n’abikorera barebeye hamwe icyakorwa ngo urubyiruko ruri mu mashuri rwige ibicyenewe ku isoko ry’umurimo

Ni inama yahuje abikorera n’abari mu gice cya Leta gishinzwe Kwigisha abanyarwanda ibijyanye na Tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB) kugirango barebere hamwe ku mpande zombi icyakorwa kugirango abana b’abanyarwanda bari mu mashuri bige ibicyenewe ku isoko ry’umurimo ariko cyane banabone Aho bimenyereza umurimo, bazinjire ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bucyenewe.

Umukunzi Paul, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro ( Rwanda TVET School) yagize ati” uyu munsi twashakaga kurebera hamwe ngo bikorwa gute mu busanzwe , twabibonera ibisubizo gute?  Kugirango habeho gufatanya ku mpande zombi, umunyeshuri narangiza asange Koko ibyo yize aribyo bicyenewe ku isoko ry’umurimo.

Umukunzi Paul yakomeje avuga ko hacyenewe ubufatanye ku bikorera Bose ,abafite inganda zitandukanye, company zitandukanye Kugira ngo abanyeshuri babone Aho bimenyereza ibyo bize bityo tugire abana b’inzobere bafite ubumenyi bufatika butari mu magambo gusa ( theorie) “.

Kwizera Alphonse akorera ishyirahamwe ry’abanyenganda yagize ati ”  Turashimira Enabel yazanye iyi gahunda yo kwigira ku murimo  kuko bifasha  abanyeshuri kongera ubumenyi , ntabwo umuntu yatungwa n’ubumenyi yakuye ku ishuri gusa buba Ari theorie, aba acyeneye ku bushyira mu bikorwa , niyo mpamvu hacyenewe ubufatanye  hagati ya Academy na private sector( abikorera) kuko Academy itanga abajya ku murimo ariko private sector (abikorera) bacyeneye babantu bakora umurimo ,niyo rero izi ibyo bagomba kuba bujuje, niyo mpamvu hagomba kubaho ubufatanye buhoraho Kugira ngo ibigo by’amashuri bimenye imfashanyigisho zitanga zijyanye nibicyenewe ku isoko ry’umurimo.

Musengeneza Gema ukorera ikigo cy’ababiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) akaba akuriye agashami gashinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro yagize ati “ubufatanye hagati yacu n’abikorera butanga umusaruro ushimishije kuko kuva mu mwaka wa 2021 mu kwezi Kwa 3 tumaze guhugura abagera mu 1000 cy’urubyiruko rudafite akazi hagamijwe Kugira ngo babone akazi , uru rubyiruko twaruhuguraga mu myuga itandukanye irimo abiga ubwubatsi , gusudira, kubaza , abiga iby’amazi n’amashanyarazi bakiga mu gihe cy’amezi 6  ariko kugeza ubu 80% Bose bafite akazi abandi barikorera “.

Umukunzi Paul, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro yosoje avuga ko kwigira ku murimo aribwo buryo Bwiza bwo kugirango umunyeshuri arangize ahite abona akazi .

Ubushashatsi bugaragazako abari hejuru ya 85% bigiye ku murimo barangiza bagahita babona akazi Kandi bakaboba hahandi bimenyerereje umurimo.

By: Abawedawe Immaculée

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *