Umuryango Uyisenga ni Imanzi ukomeje guhangana n’ibibazo byo mu mutwe byugarije abana n’urubyiruko

Umuryango Uyisenga ni Imanzi ni umuryango ufite munshingano zawo kwita ku bana n’urubyiruko ariko cyane cyane abana n’urubyiruko bugarijwe n’ibibazo byo mu mutwe

Iyi gahunda y’ubuzima bwo mu mutwe yatangijwe n’umuryango Uyisenga ni Imanzi ku bufatanye na Leta n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (rbc ) ikaba yarahereye mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye ariko ikaba ifite gahunda yo kugera no mu mashuri abanza ndetse naza Kaminuza.

Umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni Imanzi Dr Uwihoreye chaste yavuzeko  ibibazo byo mu mutwe ahanini bituruka mu miryango , ibibazo bahuriramo nabyo ,ihohoterwa bahuriramo naryo , gufatwa ku ngufu n’ibindi byinshi ariko bituruka mu miryango Yaba bana .

Dr.Uwihoreye chaste yagarutse kuri ibi bibazo byo mu mutwe avugako kugeza ubu ntaho dufite laboratoire ibipima , kuko ahanini bituruka ku bibazo by’amarangamutima , Kugira agahinda gakabije ( depression) n’ibibazo byo Kugira ubwoba bwinshi bikabakurizamo kwigunga , kutavuga , kubabara ntibabashe kwinjira mu buzima bwa burimunsi, akaba ariyo mpamvu bifashisha ubugeni ,amafilimi ,amashusho kuko aribyo bibafasha kubonako bafite ibibazo byo mu mutwe bikanabafasha kubivamo Kandi neza.

UWIDUHAYE Hassan ufite imyaka 17 wiga kuri GS Rugando mu mujyi wa Kigali, avuga ko yagize ikibazo cy’ihungabana biturutse mu bibazo byo mu muryango bikaza kumutera ikibazo cyo kutavuga ariko binyuze mu bufasha yahawe n’abarimo Umuryango Uyisenga ni Imanzi ubu akaba yarakize ndetse ubuzima bukaba bumeze neza.

Agira ati:”  Mama wange ni umurundi washatse umunyarwanda, barambyara hashize imyaka 2, baza kugirana amakimbirane na Mukecuru ubyara Papa anyaka Mama aba ariwe unyandikisha avuga ko mama yantaye, naje kujya gufata irangamuntu nsanga nanditse kuri mukecuru, mubaza impamvu mama atanyanditseho bambwira ko yantaye bituma mwanga cyane ndetse ngira agahinda kenshi nibaza icyo yampoye”.

Akomeza agira ati:”Mukecuru yaje gupfa njya kureba Mama ngo menye icyo twapfuye ambwirako  bamunyatse nkiri muto  bituma ngira ikibazo cy’ihungabana nkurikije uko bamumbwiragaho mbere nibyo we yari amaze kumbwira kugeza ubwo nahuye n’ikibazo cyo kutavuga”.

Yongeraho ati:” Naje kujya ku ishuri kuri GS Rugando bakajya batuganiriza ndetse bakatwereka amafirimi n’ibishushanyo muri Club nza kugenda nisanga mu bandi bana biza kurangira nkize”.

HARELIMANA J.Pierre Celestin umwarimu unashinzwe ibyo guhumuriza abana ku kigo cya Remera Protestant avuga ko ibibazo by’ihungabana bahura nabyo ariko bagashima uruhare n’ubufasha bwa UYISENGA NI IMANZI mu kugenda bahangana n’iki kibazo.

Agira ati:”Ibi bibazo birahari cyane, dukurikije amateka twanyuzemo ndetse no kuba twe ikigo cyacu cyakira abana bose, iki kibazo duhura nacyo cyane, twakira abana b’ababyeyi baturuka ahazwi nko muri koridoro no mu Migina usanga ababyeyi babo bakora uburaya cyangwa nabo bagashorwa mu buraya bakiri bato ugasanga bibakomeretsa, hari abafatwa ku ngufu, hari ababiterwa n’amakimbirane yo mu miryango yabo”.

Asoza agira ati:”Iyo tubamenye kuko usanga barangwa no kwigunga, guceceka n’ibindi,.. turabaganiriza kuko twahawe amahugurwa n’umuryango UYISENGA NI IMANZI, byakwanga tukiyambaza ababyeyi babo tukaganirira hamwe ariko hari n’igihe twese biturenga tukiyambaza abaganga , ariko akenshi birakemuka dukoresheje ubugeni n’ubuhanzi”.

Gishoma Darius, umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda bihari agashimira UMURYANGO UYISENGA NI IMANZI ndetse n’indi miryango itanga umusanzu wayo mu gukemura iki kibazo.

Agira ati:”Ubushakashatsi bwakozwe na RBC, Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa muri 2018 bugaragaza ko Umwana 1 mu bana 10 bari hejuru y’imyaka 15 aba afite ibimenyetso by’uko atameze neza ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe .

Akomeza agira ati:”Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu bakuru umuntu 1 kuri 5 aba afite ibibazo bigaragaza ihungabana naho hejuru y’imyaka 15 umuntu 1 mu bana 10, akaba ariwe uba afite ibi bibazo, turasaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo tunashimira imiryango nka UYISENGA NI IMANZI uruhare rwayo dushimira cyane mu gukemura iki kibazo”.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *