Kiddo Hub Talents biteguye gukora ku mitima ya benshi mu gitaramo kizaba kuri iki cyumweru

Kiddo Hub , ni ikigo gifite inshingano zo guteza imbere no kuzamura abana bafite impano zitandukanye zirimo Ababyinnyi ,gushushanya ,kuririmba ,ni muri urwo rwego kiyemeje gususurutsa abakunzi babo kuri iki cyumweru,Taliki 10 kanama 2025 mu gitaramo kiswe Kiddo talents show.

Muri Kiddo talents show , hazaba harimo babana bafite impano zo kubyina imbyino za kizungu , kuririmba , dukunze kubona kumbuga zitandukanye nka TikTok nka Moriox Kids, Instagram..

Mbonyumugenzi Gentil Theodomire umuyobozi w’ikigo “KIDDO HUB ” agamije guhuriza hamwe abana bafite impano zitandukanye kugira ngo bazafashwe kuziteza imbere.

Yaguze Ati “Ndi umurezi, mazemo igihe kinini mporana n’abana, naje kubona ko hari abana bafite impano zipfukiranwa zitandukanye ari zo: kuririmba, kubyina, gushushanya, ikinamico, ariko ugasanga twebwe muri sosiyete yacu twumva ko umwana azatungwa n’amasomo yize gusa. Rero naravuze nti ko umuntu akura akaba umuhanzi biba byaragenze gute? Abenshi ni amahirwe, ariko nasanze abenshi impano zabo zipfukiranwa cyangwa ntizitabweho bikarangira gutyo.”

Nagize igitekerezo biturutse kurizo mpamvu zitandukanye hamwe no kumenya ko mu buzima, umuntu ashobora gushyira imbaraga mu kintu kimwe kandi akazaba uwo yifuza kuba we. Hano rero twita ku bana bose, aho yaba ari hose, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite ariko akaba afite impano yamugirira umumaro.”

Yakomeje avuga Ati ” Intego yacu ni ukujya gushaka abo bana bafite impano, tukabaha ubujyanama (mentorship) tukanabakurikirana kugira ngo turebe ko impano zabo zabagiriye umumaro. Iyo rero ni yo ntego yacu ariko twifuza ko byarenga urwego rw’igihugu bikajya ku rwego rw’umugabane wa Afrika. Igihe umwana twamuhaye ubujyanama, akagera ku rwego runaka, iyo hagize umukenera mu buryo bw’imikoranire yamuteza imbere, turamumuha kuko twebwe icyo tuba twaramufashije ni ugukuza impano ye.”

Gentil yavuze ko “Umubyeyi atagomba kumva ko niba umwana yenda azi kuririmba hip up bivuze ko azaba ikirara. Umwana nahabwa ubujyanama akiri muto, akanakurikiranwa, azaba umuhanzi wa Hip -up kandi afite ikinyabupfura n’indangagaciro zigomba kuranga umwana w’umunyarwanda. Iyo ufite impano uba ufite n’akazi.”

YANKURIJE Ariane ni umwe mu babyeyi bafite abana bari muri “KIDDO HUB”, aratanga ubuhamya bw’uburyo yafashije umwana we gukuza impano yari afite, akanashishikariza ababyeyi kudapfukirana impano z’abana babo, ko ahubwo bakwiye kubafasha kugera ku nzozi zabo.

“Ndagira ngo mbasabe nk’abanyamakuru mudukorere ubuvugizi ku babyeyi, bajye bafasha abana babo bakuze impano. Ku myaka 6 umwana wanjye namubonyemo impano ndamushyigikira nk’umuyeyi. Ariko biragoranye kubera ko inshuti, abavandimwe bambwiraga ko ntakwiye kwemerera umwana ungana gutyo kuririmba. Ariko njyewe nabonye ko umwana wanjye ashoboye, twaricaye turavuga ngo ni iki twakora nk’ababyeyi ngo tumufashe.”

Arakomeza ati: “Afite imyaka 10, agiye mu mwaka wa 6 kandi afite amanota meza. Ikindi kandi, ntabwo byahinduye imyifatire ye kuko ni umwana ugira ikinyabupfura, mu ishuri ni umuhanga, mbese ntabwo kuba umwana afite impano byamubuza kugira indangagaciro. Uburyo turimo gukorana na “KIDDO HUB” rero, njye narabashimiye. Urugendo rwo gufasha umwana nk’umubyeyi njyenyine byaramvunnye, ariko ubwo haje ikigo nk’iki ngiki bizanyorohera.”

Ikigo “KIDDO HUB” cyakira abana bafite impano kuva ku bafite imyaka 3 kugera kuri 15, kikaba gikorera Mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

By : ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *