Gicumbi_Shangasha : Guverineri yasabye imiryango gushyigikira impano z’Abantu bafite ubumuga

Kuri uyu wa Gatatu ,Tariki ya 3 Ukuboza 2025, mu karere ka Gicumbi,mu Murenge wa Shangasha hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga  ku rwego rw’akarere ,n’ umunsi warufite insanganyamatsiko igira Iti   “Dushyigikire imiryango iteza imbere abafite ubumuga; tunoze imibereho myiza yabo.”

Guverineri Maurice Mugabowagahunde yibukije buri wese ko abafite ubumuga bashoboye kandi yasabye imiryango kudahisha impano zabo, ahubwo bakabaha  amahirwe yo kwiga, kwitabwaho no kugaragaza ubushobozi bwabo.

 

Guverineri yashimangiye
ko iterambere ry’igihugu rishingiye kuri buri wese kandi ko abafite ubumuga badakwiye gusigara inyuma, kuko bashoboye mu nzego zose.

Yagize ati: “Iterambere ry’igihugu rishingiye kuri buri Munyarwanda. Abafite ubumuga ntibagomba gusigara inyuma, kuko bafite ubushobozi mu buyobozi, ubucuruzi, uburezi, ubuhanzi, n’izindi nzego. Imiryango igomba kubaha urubuga rwo kugaragaza impano zabo.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo  Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo: abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye bakorera muri ako karere, n’abayobozi n’abaturage baturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi.

Ibikorwa by’uyu munsi byari bikubiyemo:

.Ibiganiro ku bikorwa by’abafite ubumuga, Gusobanura insanganyamatsiko y’uyu mwaka n’akamaro ko gushyigikira abafite ubumuga kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.

• Ikiganiro ku burenganzira bw’abafite ubumuga n’uburyo serivisi zose zigomba kubageraho nta vangura,Kwerekana ibikorwa bihuriweho bishyigikira abafite ubumuga,Ubuhamya bw’abafite ubumuga bugaragaza intambwe bagezeho.

• Gutanga inka n’ibikoresho byo mu rugo ku bantu bamwe bafite ubumuga.

• Abantu 50 bishyuriwe ubwishingizi bw’ubuzima (ubwisungane mu kwivuza).

• Muri iki gikorwa, hanatanzwe insimburangingo 20 ku bw’inyungu z’abafite ubumuga.

uhagarariye abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyaruguru, Karangwa yagize ati: “Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bw’ubufasha ifasha abafite ubumuga. Umunsi ku wundi, impinduka nziza ziragaragara, kandi hari ingamba zirimo gufatwa kugira ngo imibereho y’abafite ubumuga irusheho kuba myiza.”

Umwe mu babyeyi bafite ubumuga, ufite n’umwana ufite ubumuga, witwa Ndereyimana Jean Damascene, yavuze ko ubumuga bw’umwana we bumaze imyaka ibiri, ariko ko ashimira Leta ku bufasha yamuhaye mu kuvura umwana we kandi ko afite icyizere cy’uko umwana we ashobora gukira.

Umubare w’abantu bafite ubumuga mu gihugu hose basaga  544.100,naho Umubare w’abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyaruguru urenga 150.000 mu gihe Umubare w’abafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi urenga 28.000.

ABAWEDAWE Immaculee

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *