Abarenga ibihumbi 500 nibo bitezweho kuzitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya 2025

Abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse mu bihugu 19 bitabiriye   Imurikagurisha mpuzamahanga kunshuro ya 28 ribera igikondo mu mujyi wa kigali,baravugako bashimira cyane leta y’uRwanda muri rusange ndetse n’urugaga rw’abikorera by’umwihariko babahaye umwanya wo kumurikira abaturarwanda ibikorwa byabo .

Ibi ni bimwe mubyagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru  kuwa kabiri Taliki 05 kanama 2025 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurishwa (Expo 2025)ryateguwe  n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF)kubufatanye na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM).

iri murikagurishwa rikaba ryaratangiye ku italiki 29 Nyakanga ,rikazarangira kuri 17 kanama 2025.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’iqnganda (MINICOM), Bwana Kajangwe Antoine Marie, yashimiye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku gutegura Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025 (Expo 2025), yagaragaje ko ari igikorwa gifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku nganda n’urwego rw’abikorera.

Yakomeje avugako urubyiruko ruri kwigaragaza, ndetse na sosiyete nto zisanzwe zitihagazeho zigenda ziteza imbere binyuze muri ibi bikorwa. Ibi bigaragaza ko ubucuruzi n’inganda bigenda bihindura ubuzima bw’abaturage.

Umunyamabanga Uhoraho yashimangiye ko iri murikagurisha rya 2025 rihuye n’intego za Vision 2050, yibutsa ko hakenewe imbaraga nyinshi mu bufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku ntego zacyo z’iterambere.

Yasoje  agira Ati nubwo hari byinshi tumaze kugeraho, haracyari urugendo. Tugomba gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo twihute mu rugendo rwo kwigira tukiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Jeannne Françoise Mubuligi, avuga ko bafite gahunda yo kubaka ahantu hisanzuye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ati “Ibiganiro tubirimo na MINICOM turimo kubiganiraho, ariko n’abandi bafatanyabikorwa bose twifuza kugira muri iki gikorwa turimo kubiganiraho, ku buryo mu minsi itari myinshi twagombye kubagezaho gahunda irambuye.”

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Expo 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Marie Kajangwe, yagize ati “Iri murikagurisha ryerekana aho turimo turagana, ndetse bikerekana n’ibyo tutarabasha gukorera mu Rwanda cyangwa ibyo tugomba gushyiramo imbaraga, kugira ngo tubashe gutera imbere.”

Iri murikagurisha  rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 475 barimo Abanayarwanda 378 n’abanyamahanga barenga 97 baturutse mu bihugu 19, mu gihe abarenga ibihumbi 500 biteganyijwe ko ari bo bazasura ibikorwa n’ibicuruzwa bitandukanye birimo kumurikwa.

Iri murikagurisha ni umwe mu mikoro ifasha u Rwanda guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda), rikaba n’urubuga ruhuza abashoramari n’abaguzi bo mu bihugu bitandukanye.ritangira saa tatu za mu gitondo rikarangira saa yine zijoro.

 

Dr Sina Gerard umwe mu bikorera uzwi mu guhanga udushya dukurura Abanyarwanda benshi.

 

By:ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *