Huye:Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona barasaba kudahezwa ku isoko ry’umurimo

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo  kutumva no kutabona barereye mu kigo cya Centre de Jeunes Sourds Muets(CJSM)giherereye I Ngoma mu karere ka Huye barasaba Leta ko yajya ibafasha igihe abana babo barangije kwiga nabo bakabona akazi kuko bashoboye.


Uwamaliya Josephine umubyeyi wari waturutse mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Save yavuze ko afite umwana wafashijwe n’ikigo Centre des jeunes sourds Muets(CJSM)kwiga imyuga ariko akaba atarabona akazi akicaye mu rugo.
Yagize ati”:Mfite umwana nazanye kwiga hano muri CJSM afite imyaka irindwi ,bamwigisha imyuga araharangiriza,ariko nanubu ntarabona akazi ,nkaba nasabaga Leta nk’umubyeyi wacu gufasha abana bafite ubumuga bakajya babona akazi kuko nabo bashoboye.”

Nshimiyimana Jean Paul, umuyobozi ushinzwe amasomo muri CJSM, yavuze ko nko ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bahuriye ku rurimi rw’amarenga gusa,iyo barangije amasomo ya siyansi cyangwa ubukungu, bagera hanze bakagorwa no guhuza n’abandi, bose bakifuza kugaruka gukora muri CJSM kandi bitashoboka.
Akaba yasabye ko byibuze Leta ibahaye TVET bakiga imyuga ko byakorohereza abafite ubumuga.
Yatanze urugero ushaka kubwira utumva ngo agukorere itara ko wamutungira urutoki ku itara agahita amenya icyo umubwiye ,rero byanabafasha kubona akazi bitabagoye.


Murwanashyaka Theophile, umuyobozi muri NUDOR (Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumugu), avuga ko nk’urwego ruvugira abafite ubumuga, hari ibibazo bikiboneka mu bumenyi bw’abafite ubumuga bitewe n’ubucye bw’ibikoresho bigishirizwaho ndetse bikanaterwa no kutamenya n’ururimi rw’amarenga kubarimu babo.

Umuyobozi w’umushinga HANGA AKAZI Mery Maina ,uterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga(USAID)avuga ko ibibazo byavuzwe n’abize ndetse n’ababyeyi baharereye mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona kiri hano I Ngoma ariyo mpamvu byatumye hajyaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu bose kudaheza abafit ubumuga bakajya babaha akazi ko nabo bashoboye.
Mery Maina yakomeje avuga ko abafite ubumuga bitaweho bagahabwa akazi ko nabo bajya batanga umusaruro mwiza.

Kayitare Constantin, umuyobozi ushinzwe abafite ubumuga mu Karere Huye, nawe yavuze ko ibikorwa biganisha ubuzima budaheza uwo ari we wese bikwiye kuba ari ikintu cya ngombwa mu nzego zose z’ubuzima, asaba abantu kutabiharira Leta gusa ahubwo bakanabyinjiza mu ngo iwabo.

Ati “Gushyiraho uburyo bw’imibereho n’imikorere budaheza ni ngombwa hose no muri byose. Ese ko mubitekeraza mu bigo bya Leta gusa n’ahandi hahurira abantu benshi,iwacu mu ngo ho bite?’’

Yatanze urugero rw’abasabwa kubaka inzu zorohereza abafite ubumuga nko mu nsengero, amashuri, amasoko n’ahandi , ugasanga babyubatse byo kwikiza ugasanga harahanamye .

Imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekanye ko79% bafite ubumuga bw’ubwoko bumwe naho 13% bafite bubiri icyarimwe ,mu gihe abafite uburenze bubiri bagera ku 8%.
Ubu bumuga bwo kutabona no kutumva bufitwe nabagera kuri 16,3% bukurikiwe n’ubwo kutabona n’ubw’ingingo14,4% naho kutumva no kutabona bagera kuri 12,4%.

 

 

By : Abawedawe Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *