Sobanukirwa na Gahunda y’ Abahuza igamije kurandura amakimbirane hagati y’abikorera hatifashishijwe inkiko
Kuri uyu wa Kane ,Taliki 15 Gicurasi 2025 , ku nshuro yambere habaye inama hagati y’urwego rw’ubucamanza n’urugaga rw’abikorera (PSF) inama igamije kuganira kuri gahunda y’Abahuza “Akaba Ari gahunda igamije kurandura amakimbirane ashobora guturuka mu bacuruzi bakayahosha ubwabo bitagombeye kujyanwa mu nkiko.

Diane Mukakarisa ,Perezidente wa nkemuramaka mu rwego rw’akarere ka Kamonyi yagize ati ” iyi gahunda ninki igisubizo hagati y’abikorera kuko twebwe igihe tukibara nk’amafaranga , ubuhuza rero burinda umucuruzi kwirirwa asiragira mu nkiko , ikindi ubuhuza n’igikorwa twafata nk’ubwunzi ntamafaranga bisaba mu gihe mu nkiko bisaba gutanga amafaranga Kandi bigatwara n’igihe kirekire .
Yakomeje avuga ko hari abagifite ikibazo k’imyumvire ikirihasi bakumva ko mu gihe habayeho ikibazo bakirukira mu nkiko ariko rwose ubuhuza burakora Kandi bugatuma n’umubano wabagiranye ikibazo ugumaho.
Jeanne Mubiligi Francoise umuyobozi w’urugaga rw’abikorera yashimye cyane iyi gahunda y’ubuhuza yatangijwe n’urwego rw’ubucamanza avuga ko Ari igisubizo kirambye .

Ati:“Gahunda y’ubuhuza ibungabunga umubano, ikarinda ibanga ry’ubucuruzi, kandi ikarinda ko abacuruzi batandukana mu mikoranire,turashimira ko iyi gahunda yatangiye no kwamamazwa, tukaba twiyemeje gukomeza kuyigeza ku banyamuryango bacu bose no kubashishikariza kuyitabira mu rwego rwo kurengera amafaranga atakazwa mu nkiko kandi hari ibindi byinshi yakora.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ubuhuza nk’inzira yo gukemura amakimbirane, by’umwihariko mu rwego rw’ubucuruzi.
Yagize ati: “Kuva Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho politiki yo gucyemura amakimbirane mu bwumvikane bitanyuze mu manza, urwego rw’ubucamanza rwafashe iya mbere mu guteza imbere ubuhuza n’ubundi buryo bw’amahoro. Nejejwe no kubana namwe muri iyi nama tuganira ku kamaro k’ubuhuza mu bucuruzi.”
Yavuze kandi ko ubufatanye hagati y’ubucamanza na PSF bwatangiriye ku ishyirwaho rya Komite Ngishwanama ishinzwe ubuhuza, igamije kwimakaza ubutabera butanga amahoro n’iterambere.
Ati:“Nk’uko mubizi, hirya no hino ku isi ibihugu byateye imbere biri gushyira imbaraga mu gukoresha inzira z’amahoro mu gucyemura ibibazo. Ubuhuza ni inzira itangiza umubano, idatuma hatakazwa amafaranga kandi igatanga ibisubizo byihuse. Ni yo mpamvu u Rwanda ruyishyize imbere, cyane cyane mu rwego rw’abikorera.”
Mu mwaka w’ubucamanza wa 2024–2025, imanza 2,398 zacyemuwe binyuze mu buhuza, muri zo 230 zari iz’ubucuruzi.
Umucamanza mu Rukiko Rukuru akaba n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubucamanza, Harrison Mutabazi, na we yashimye intambwe yatewe binyuze muri ubu bufatanye.

Ati:“Imanza nyinshi z’ubucuruzi zishingiye ku makimbirane hagati y’abacuruzi n’abakiriya babo. Mu nkiko harimo ibirarane by’imanza byinshi bigera hafi ku bihumbi 90. Iyo abantu bakemuriye ibibazo byabo mu buhuza, birinda gutakaza igihe, amafaranga n’amabanga yabo ntashyirwe ku karubanda nibyizako ibibazo by’ubucuruzi byajya bicyemukira mu muhezo kuruta uko byajya mu nkiko kuko hariya byose ni kukarubanda ntabanga ribamo.”
Mutabazi yakomeje avuga ko mu mezi 10 ya mbere y’umwaka w’ubucamanza, imanza 2,391 zacyemuwe mu buhuza, yizeza ko bashobora kuzagera ku manza 2,500 mu mpera z’umwaka ndetse ko ubuhuza butuma impande zifitanye ikibazo zigira uruhare mu gufata umwanzuro bumvikanyeho kandi bose ubanogeye, bikaba bitandukanye n’inkiko aho umwanzuro ufatwa n’umucamanza gusa mutanabiganiriyeho.
Yagize ati: “Twifuza ko byibura 90% by’imanza zajya zicyemurwa munzira y’ubuhuza, hagasigara 10% zonyine zijya mu nkiko. Ibyo byafasha cyane mu kugabanya ubucucike bw’imanza ziri mu nkiko kandi bigafasha no mu kurengera igihe.”

By: ABAWEDAWE Immaculee
