UNABU : yagaragaje zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bahura nazo mu kugera kuri serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga

Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga (UNABU) kubufatanye na UN Women ndetse na SDGs Forum n’indi miryango iharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore ufite ubumuga barebeye hamwe imbogamizi abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura na zo mu kubona amakuru no gupiganira amasoko bakoresheje ikoranabuhanga bikababera inzitizi zo kugera ku isoko ry’umurimo.

kwizera Seth ni umukozi w ikigo gishinzwe ubushakashatsi cya Kaminuza y U Rwanda akaba n umwe mu bakoze ubushashatsi ku bijyanye no kwitabira no gukoresha ikoranabuhanga ku banyarwanda bafite n abadafite ubumuga yagaragaje zimwe mu mbogamizi z’umwihariko abantu bafite ubumuga bahura nazo mu kugerageza kugera kurizo serivisi z’imari mu buryo bwa kizungu ( Digital financial services)

imbogamizi z’umwihariko zagarutsweho cyane muri iyi nama yabereye Serena ku bantu bafite ubumuga mu kugera kuri serivisi z’imari no gupiganira amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga ni izi:

– Kuba ibigo by’imari biri kure

– Ubukangurambaga butajyanye n’urwego rw’amashuri y’abafite ubumuga ( aha ni ukuvuga kuba biri mu nyandiko abafite ubumuga bwo kutabona batabasha gusoma cyangwa n izindi ndimi z’amahanga bamwe badasobanukiwe ku bafite ubumuga cyane ko bamwe baba bataragize amahirwe yo kwiga amashuri ahagije)

– Kuba mu ma banki amwe namwe batabona ubushobozi mu bafite ubumuga mu gihe bagiye gusaba inguzanyo ( credit )akenshi bishyiramo ko batazabasha kwishyura iyo nguzanyo.

-kugeza ubu hari abafite ubumuga imiryango yabo itajya yemerera kuva munzu ,ntibabe babasha kujya Aho abandi bari .

-kuba batabona amahirwe nkayabandi bantu mu guhabwa akazi

-Abafite ubumuga ntabwo babasha kubona amahirwe ahagije yo gukoresha Telefone na Mudasobwa , babafata nkaho babyangiza.

Mukantabana Cresence impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’umugore yagize ati ” igicyenewe cyane ni ubufatanye kuva mu mudugudu tukarebera hamwe uko twafasha bariya bagore bakora ubucuruzi buciriritse bakagenda bazamuka bava mu bucuruzi butemewe binjira mu bwemewe.
Aho kubirukankana kuberako bakora ibitemewe bagaherekezwa ku buryo bagenda bazamuka mu bikorwa bakora”.

Cresence yakomeje agira Ati ” bacyeneye guhabwa amahugurwa , bagahabwa amakuru ,bagahanana ibitekerezo ndetse n’abana bafite ubumuga bagasohorwa munzu , bagakurikiranwa ,kuko na Leta ivuga ko abafite ubumuga bafite uburenganzira nkubw’abandi “.

 

Mushimiyimana Gaudence umuyobozi nshingwabikorwa mu muryango w’abagore bafite ubumuga(UNABU) yagize ati ” icyo dukora mu buzima bwa burimunsi ni ukubaka imikoranire ituma umugore ufite ubumuga yumvako Ari mubandi bagore kuruta ko yumvako Ari ku gasozi ka wenyine kuko afite ubumuga kandi na byo ubwabyo bitera ihezwa” .

Yakomeje agira Ati “Turahari Kugira ngo dutange ubumenyi mu bijyanye n’ibigo by’imari biciriritse BDF, na PSF , tubatungire urutoki babashe kubona Ayo makuru uko bikwiye ,tubagerere Aho batabasha kugera”.

umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga ( UNABU ) kugeza ubu ukorera mu turere 13 dutandundakanye ,ukaba ufite inshingano zo guteza imbere uburinganire no gukuraho inzitizi zitandukanye zibuza abagore bafite ubumuga Kugira uruhare rugaragara muri sosiyete.

By : Abawedawe Immaculée

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *