Kigali: Abafite ubumuga bw’ingingo baravuga imyato sosiyeti y’abagenzi BasiGo

Kuri uyu wa kabiri taliki 08 ukwakira 2024,nibwo sosiyete yitwa Basigo ifite imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa kigali zo mu bwoko bwa electronic yamuritse izindi madoka ebyiri ,izi zikaba Ari imodoka zikoreshwa umuriro zifite umwihariko wo kudahumanya ikirere.

IRIHOSE Aimable, umuyobozi Nshingwabikora w’umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ingingo nabakoresha amagare y’abafite ubumuga yavuzeko imbogamizi bahura nazo aruko abafite ubumuga badakunda gukora igendo kuko biba bihenze kandi ntabushobozi bafite, aho usanga yishyura intebe y’inyuma yose ahajya igare, nawe, numufasha mu rugendo bityo ugasanga biba bihenze ku buryo aho umuntu usanzwe agendera 2000 ufite ubumuga we bimutwara nki 8000 Frws cyangwa 10000Frws.

Yakomeje ashimira cyane Leta yabatekerejeho agashimira n’abafatanyabikorwa babo aribo Basigo kubwubufatanye n’imikoranire myiza bagiye kugirana ku modoka zizajya zikorera mu mujyi wa kigali ndetse no mu ntara zifite inzira yabafite ubumuga bw’ingingo naho bashyira igare ryabo bakagenda batekanye

Akomeza avugako hazabaho nokoroherezwa mu biciro kandi umuntu wese ufite ubumuga akazakorerwa ikarita nazajya ajya gutega bakajya bamugabanyiriza cyangwa banamutwarire ubuntu aho yavuzeko abafite ubumuga bw’ingingo nabakoresha igare bagera ku 39.4000 abo igendo zizorohera ko batajya munsi yi 5000 akomeza yishimira ibyiza Basigo ibagejejeho.

Alan kweli umuyobozi muri bisi za Basigo yavuzeko yishimiye igikorwa cya bisi zindi bazanye ati”cyane ko twari dufite izikora mu mujyi wa kigali tukaba twabonye nizizajya zikorera mu Ntara. Ati niby’agaciro kuko ni bisi nziza zikoreshwa umuriro kandi ntizihumanye ikirere,ayo Ma Bisi uko ari abiri imwe izakorera mu mujyi wa kigali indi ikorere Mu ntara.

Yakomeje avuga ko kuzo baribasanganywe zari enye ubwo zibaye esheshatu ariko hari nizo batumije zisaga magana status kubijyanye na sitasiyo ya esanse agize ati “dufitanye imikoranire ni kigo gishizwe umuriro (REG) kuburyo biba byoroshye’kubijyanye na sitasiyo zizabasha gukorana nayo Ma Bisi hari ebyiri ariko harateganya kongeraho izindi esheshatu zizaba ziri mu duce dutandukanye aritwo Bugesera,Ruhengeri na Huye kuko sitasiyo imwe ibasha guha umuriro bisi 20 bityo bikazabafasha gutanga serivise nziza kandi inoze.

 

ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *