Ikigo Eden care ku isonga mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

By : Abawedawe Immaculée

Ikigo Eden Care gikorera i Kigali cyazanye uburyo bushya bw’ubuvuzi bwifashishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga aho umuntu ashobora gusuzumwa hakoreshejwe internet akamenya icyo arwaye, ubu buryo Kandi buzafasha abantu kubona serivisi Yihuse mu gihe gito .

 

Mu kiganiro Eden Care yagiranye n’itangazamakuru .
ivuga ko izajya ifasha abakozi kubona ubwishingizi bw’ubuvuzi mu buryo bworoshye Kandi bwihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga bityo bigafasha abakozi kugira ubuzima bwiza bikanafasha abakoresha kubona umusaruro kuko nta mukozi uzongera kurwaragurika ngo yice akazi kubera ko abakoresha bazajya baba bafite amakuru ahagije kubijyanye n’ubuzima bw’abakozi babo bakoresha.

Ubuyobozi bwa Eden Care buvuga ko umuntu wese uzajya yemera gukorana nabo azajya ahabwa urubuga (Application) ruzajya rumufasha kwinjiriramo akamenya amakuru yose arebana n’ubwishingizi bwe,

 

Umuyobozi mukuru wa Eden Care mu Rwanda, Kevin Rudahinduka
Avuga ko muri gahunda bafitiye Abanyarwanda harimo n’iyitwa “PROACTIV”ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kubarinda kurwaragurika aho umukiriya wabo iyo afunguye iyi serivisi bagenda bamubaza bimwe mu bibazo nawe agasubiza bikaza kurangira hamenyekanye ikibazo afite bityo agafashwa.

Aha agira ati:“Turifuza ko umuntu agira ubuzima bwiza kandi akabona serivisi zerekeranye n’ubuzima bwe atarinze gutegereza y’uko urwara, mbese iyi gahunda izafasha abantu gutakaza umwanya bajya kwa muganga ahubwo uwo mwanya bakawukoresha mu bikorwa byo kwiteza imbere.”

Iyi porogaramu kandi ngo izaba igisubizo ku bantu mu kwirinda indwara, kwisuzuma no kubona ubujyanama aho umuntu azajya abazwa ibibazo akabyuzuza hanyuma akagirwa inama y’icyo yakora atiriwe ajya kwisuzumisha kwa muganga

ushobora kuba uyifite muri murandasi uri mu kazi wakumva utameze neza ukayinjiramo ugasubiza ibibazo ubazwa hanyuma bakaguha ubujyanama bw’icyo wakora utiriwe ujya kwisuzumisha kwa muganga ngo utakaze igihe cyawe.

Ubuyobozi bwa Eden Care buvuga ko iyi serivisi izagabanya igihe umuntu yashobora kumara ategereje serivisi zitangwa n’ubwishingizi haba mu kwandika uwagiye kwivuza cyangwa gutanga inyemezabwishyu no kwishyuza.

Eden Care ni ikigo gifite serivisi zigenewe abantu ku giti cyabo n’imiryango icyeneye ubwishingizi bw’ubuvuzi ,ikora nkubundi bwishingizi dusanzwe tuzi ,Aho wabasha kugura imiti muri farumasi , kwivuza mu mavuriro atandukanye nuko ifite akarusho ko gukoresha ikoranabuhanga Aho waba uri hose ukamenya uko ubuzima bwawe buhagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *