Gatsibo: Abagurishije kawa nyinshi bashimiwe, havugutwa umuti w’abamamyi

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bashimiwe ku kuba aba mbere mu Rwanda babonye umusaruro mwinshi wa kawa wanagurishijwe, hanatangizwa uburyo bushya bwo kubumbira muri za koperative abahinzi ba kawa mu rwego rwo guca abamamyi bagaragaraga hagati y’umuturage n’umuguzi.

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023 mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo hijihirijwe umunsi aka Karere kahariye kawa (Gatsibo Coffee day) mu rwego rwo kwishimira iterambere imaze kugeza ku baturage.

Igihingwa cya kawa mu Karere ka Gatsibo gihinzwe ku buso bungana na hegitari 4199 ubu buso buriho ibiti birenga miliyoni 10. Abaturage bahinga kawa ni 22 482, muri aka Karere umwaka ushize wa 2022 habonetse umusaruro wa kawa ungana na miliyari 15Frw kaba Akarere ka mbere mu gihugu kagurishije kawa nyinshi.

Mu rwego rwo kwishimira uyu musaruro abaturage 19 babaye indashyikirwa mu guhinga kawa bakayitaho ndetse bakanayigurisha batayinyujije mu maboko y’abamamyi, bahawe inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimiye umusaruro wa kawa babashije gukura mu mirenge umunani iki gihingwa kirimo ari yo; Muhura, Remera, Nyagihanga, Kageyo, Gasange, Gatsibo, Gitoki na Murambi.

Yakomeje avuga ko batangije koperative 17 zikorera muri zone ziri muri aka Karere, aba bazajya bahuza utunganya kawa n’uyihinga, ibi bizatuma cya kiguzi cyabonwaga n’umumamyi kinjira muri koperative aho ngo nibura bamaze bagasanga nibura buri mwaka aya makoperative azajya yinjiza miliyoni 280 Frw.

Ati “Ni ubwa mbere mu mateka y’Akarere kacu tugize amakoperative ahuza umuhinzi wa kawa n’ugiye kuyitunganya, ubundi byakorwaga n’abantu badasobanutse babandi abantu bitaga abamamyi ugasanga barakorera inyungu zabo mu mwanya wo gukorera inyungu z’abaturage ndetse ugasanga ni bo bakira cyane mu mwanya wo kugira ngo umuturage akire.”

Meya Gasana yavuze ko kuri ubu bateganya gushaka ibibanza ku mihanda minini yo muri aka Karere hakajya hacururizwa ndetse abantu bakahanywera kawa mu buryo bwo kuyikundisha abaturage no kongera umubare w’abaturage bayinywa.

Ibanga abaturage bakoresheje mu ku kugurisha kawa nyinshi kandi iryoshye

Murekatete Aurelie utuye mu Mudugudu w’Umunanira mu Kagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura, yavuze ko bimwe mu byo bakoze kugira ngo bagurishe kawa nyinshi kandi iryoshye birimo kuyiharurira bakayishyiraho ifumbire ndetse ngo bakanubahiriza ibisabwa byose kugira ngo kawa yabo iryohe.

Ati “ Kawa yacu turayiharurira, tugashyiraho ifumbire y’imborera n’imvaruganda, tuyiterera imiti ku gihe ku buryo izamuka neza, iyo igihe cyo kuyisoroma kigeze nabwo dukurikiza inama duhabwa ku buryo tuyisoromera igihe ari nabyo byatumye tuyeza ku bwinshi, nkanjye rwose umwaka ushize nakuyemo amafaranga menshi yanamfashije kwishyurira abana amashuri.”

Uwiringiyimana François uyobora koperative Abaryoshyakawa, yavuze ko babonye umusaruro ungana na toni 1200 mu biti bya kawa mu biti ibihumbi 60, yavuze ko uyu musaruro watumye abanyamuryango babasha kurihirira abana amashuri, bitangira mituweli na Ejo Heza abandi biyubakira inzu ku buryo ngo abenshi bageze ku iterambere mu buryo bugaragara.

Yashimye Leta yabashyiriyeho uburyo bazajya babasha kugurisha kawa zabo zitaguzwe n’abamamyi, aba ngo bahombyaga abaturage cyane bigatuma batagerwaho n’amafaranga nyayo yabaga yagenwe kuri buri kilo cya kawa.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa NAEB, Urujeni Sandrine, yashimiye abaturage ba Gatsibo ku kuba barabaye aba mbere mu kugurisha kawa nyinshi abizeza kubafasha gutera imbere binyuze mu makoperative ngo kuko azabafasha kubona inyungu ya kawa ndetse bakanabigisha uburyo kawa ikarangwa ukaba wayinywa utarindiriye ko ica mu nganda.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel we yijeje amakoperative yashyizweho kubaba hafi bakabakorera ubuvugizi aho bukwiriye ku buryo ngo babona inguzanyo bigafasha abaturage kwiteza imbere no kongera umusaruro wa kawa ukava ku biro hagati ya bitatu kugera kuri birindwi kuri buri giti nibura bikagera ku biro icumi kuri buri giti.

Kuri ubu Akarere ka Gatsibo gafite intego yo kongera ubuhinzi bwa kawa bukava mu mirenge umunani bukagera mu mirenge 14 igize aka Karere, barateganya kongera ibiti bya kawa bikava kuri miliyoni 10 bikagera kuri miliyoni 30 ndetse n’umusaruro ukiyongera ukava kuri miliyari 15 Frw binjiza ku mwaka ukagera kuri miliyari 40 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *