Abashakanye benshi ntibasobanukiwe n’ubuzima bw imyororokere
Abashakanye bagarutsweho mu kiganiro Mutima wUrugo ku Isango Star kuba badafite ubumenyi buhagije bwabafasha kubaka urugo ndetse no kubyara abo bashoboye kurera.
Ubuzima bw imyororokere ni science usanga a agiye kubaka urugo bakeneye kuba basobanukiwe kugirango babashe kwitegura kubaka urugo ndetse rurambe.
Bimwe mu byagarutsweho nk ibimenyetso by uko abashakanye benshi badafite qmakuru ahagije ku buzima bw imyororokere ni ukuba abenshi bashiduka batwite ariko batazi igihe basamiye batarateguye iryo sama batazi igihe batereye inda bataranateguye igihe bazaterera inda. Ibi abatumirwa mu kiganiro bagaragaje ko ari impamvu ikomeye ituma igaragaza ko abantu bagifite imyumvire iri hasi aho bumva ko kuba barashakanye gusa bibemerera kubyara nta guteganyiriza abo babyara.
Abenshi iyo ubababajije bakubwira ko buri mwana uvuka a avukana n isahani izamutunga ayihawe n Imana. Ibi bikaba bigaragaza ko abenshi badategura imibereho y’abazabakomokaho n iyabo muri rusange.
Iyi mibyarire ikaba inagaragara mu gihe abashakanye badasobanukiwe n uburyo bakoresha mu kuringaniza urubyaro, n imikorere yabwo. Uretse n ibyo imikoreshereze y agakingirizo abenshi ni abavuga ko batagakunda kuko gatuma batishimisha bikagaragaza ko badasobanukiwe icyo ari cyo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Iyi myumvire yiswe ko ari imyumvire njyabukene n AKALIKUMUTIMA Regine ngo ikaba igomba guhinduka abantu bakaguka bagatangira gutegurira ejo hazaza habo n abana bazabakomokaho batirukiye guhuza ibitsina batitaye ku ngaruka.
Amia
