Waruziko ikiyobyabwenge gishobora ku kugira imbata yacyo!?
Ese ikiyobyabwenge ni iki?
Ikiyobyabwenge n’ikintu cyose gishobora guhindura ibitekerezo n’imyitwarire by’umuntu , kikamuteza ingaruka mbi mu buzima , Yaba yagifashe mu buryo bwo ku kinywa , gutumura,kugihumeka,gushoreza cyangwa yakiteje mu Rushinge.
Ni ryari bavuga ko umuntu ari imbata y’ibiyobyabwenge?
Bavuga ko kugira ngo umuntu yitwe imbata y’ikiyobyabwenge agomba kuba afite bitatu mu bimenyetso bikurikira:
• Irari ridashira ryo gufata ikiyobyabwenge,
• Kugira ububabare cyangwa ibindi bimenyetso iyo ikiyobyabwenge cyagabanutse cyangwa cyabuze mu mubiri,
• Gukenera kongera ingano y’ikiyobyabwenge kugirango yumve amerewe neza uko abishaka (tolerance),
• Gutakaza ishyaka ryo gukora ibindi bintu .
• mbese gukoresha igihe kinini cy’umwanya we wa buri munsi ku ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge,
• Gukomeza gukoresha ikiyobyabwenge n’igihe azi neza ingorane cyamuteje ningaruka ashobora guhura nazo.
Ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ndetse no k’umurimo cyangwa umwuga umuntu yari asanzwe akora.
Izindi ngaruka ziba kuri ejo hazaza h’umuntu.
Hiyongeraho kandi ingaruka zijyanye no guhanwa n’amategeko.
A/ Ingaruka ku mubiri.
Mu ndwara z’umubiri twavuga nk’uburwayi bw’umwijima, ubw’umutima ubwonko n’imyakura ndetse n’ubumuga bushobora kubikomokaho. Hari kandi uburwayi bw’urwungano ngogozi, indwara z’ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara, SIDA, ibindi…
B/ Ingaruka k’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibibazo byo mu mutwe birushaho kuba urusobe ndetse uko bitinda abantu bakagira indwara zikomeye zirimo: gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura, ndetse n’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe.
C/ Ingaruka ku mibanire n’abandi, ku murimo n’ejo hazaza.
Muri zo twavuga guhora mu myenda (amadeni),
Impagarara n’amahane mu muryango.
Gusaba impushya za hato na hato ndetse no gusiba akazi.
kwirukanwa mu mashuri cyangwa ku kazi. ubukene, kwiyandarika,
uburaya n’ibindi… Ingaruka ku bukungu.
(amadeni), impagarara bw’igihugu nazo ziragaragara mu nzego nyinshi; abakozi babaye bakeya mu rubyiruko kuko urwinshi rwirirwa ntacyo rukora, ibigo bya “Transit Center” na “Rehabilitation Centers” bitwara amafaranga menshi ku ngengo y’imari.
Uburyo bwo gufasha uwahuye n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ubufasha bugomba gutangwa hibandwa cyane cyane ku mpamvu zitera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge:
• Gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge,
• Gushishikariza urubyiruko kwirinda agakungu/ibigare bibakurura mw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,
• Mu gihe umuntu yaba afite ibibazo bijyanye n’amarangamutima cyangwa n’imitekerereze, akegera abashinzwe ku mufasha aho kugira ngo yirohe mw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,
• Mu gihe umuntu yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, amaze guhura na zimwe mu ngaruka twavuze hejuru nko kunanirwa kubihagarika we ubwe, kurwara indwara zo mu mutwe cyangwa z’umubiri, abamuri hafi basabwa kumenyesha inzego zibishinzwe (uburezi, umuryango muri rusange) akagezwa kwa muganga kugirango abone ubufasha, byaba ngombwa n’abo bafatanya gukoresha ibiyobyabwenge bakagenerwa n’izo nzego gahunda z’ubufasha zitandukanye zirimo kugororwa no gufashwa kureka ibiyobyabwenge.
Uruhare rwawe mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.
Gukumira ibiyobyabwenge ni inshingano ya buri wese. By’umwihariko urubyiruko rurashishikarizwa ibi bikurikira:
• Kwirinda ibigare/agakungu bibakurura mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
• Kwita no kumenya umuntu utangiye kugira amarangamutima n’imitekerereze bidasanzwe.
• Gushinga amahuriro ‘club’ zo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri n’ahandi bateranira.
• Gutanga amakuru ku nzego z’ibanze cyangwa kuri polisi mu gihe habonetse ahari ibiyobyabwenge
• Gukunda umurimo no gutekereza iteka icyaguteza imbere.
Hariho amategeko avuga ku byerekeye ibiyobyabwenge?
Itegeko n°03/2012 ryo kuwa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 113/03 ryo ku wa 19/06/2015 rishyiraho Komite ihuriweho na za Minisiteri, ishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti ikoreshwa nka byo ritemewe n’amategeko kandi rikagena imiterere n’imikorere byacyo.
Itegeko N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
Itegeko N°54/2011 ryo kuwa 14/12/2011 .
Abawedawe Immaculée
