Bugesera: Abanyeshuri biga mu kigo cya Maranyundo Girls school bizeye intsinzi mu isuzuma mpuzamahanga rya PISA
By: Abawedawe Immaculee
Mu gihe mu Rwanda ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA bamaze iminsi bari mu bukangurambaga bwo kwitegura isuzuma mpuzamahanga PISA , kuri uyu wa Gatatu Taliki 19 Werurwe 2025 iki gikorwa kiri kubera mu kigo cya Maranyundo girls school giherereye mu karere ka Bugesera.
Bamwe mu banyeshuri twaganiriye biga muri iki kigo bavuga ko igihe bazaba batoranijwe bizabafasha kumenya uko bahagaze mu ruhando mpuzamahanga kandi bizeye ko iki kizamini bazagitsinda neza.

Hirwa Teta Keny Loxane nawe ati” PISA nayumvise nk’isuzumabumenyi ryo kureba aho igihugu cyacu kigeze mu ruhando mpuzamahanga rw’uburezi tukamenya ngo mbese ibindi bihugu biturusha iki? Ni iki gituma bo uburezi bwabo butera imbere kurusha ubwacu? N’iki twakongeramo kugirango igihugu cyacu nacyo kigere kurwo rwego cyangwa tunarurenge, kuko nabyo birashoboka kuko njyewe ndumva nifitiye ikizere cyinshi.

Munezero Parfaite yagize ati” Mu gihe nzaba ngiriwe amahirwe yo kwitabira isuzuma rya PISA, nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko dufite abayobozi beza bazadufasha tugendeye ku bindi bizamini byagiye bikorwa, twagiye tugira ibindi bizamini bijya gusa nkibi byagiye bikorwa gusa ibi byo birihariye kuko leta yashyize imbaraga mu mashuri kugira ngo twigereranye n’ andi mashuri hirya no hino turebe uko ireme ry’uburezi rihagaze mu Rwanda

Udahemuka Audace umuyobozi ushinzwe amasomo ku ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Girls School, mu Karere ka Bugesera yagize ati: “Tugomba gutegura ibizamini bibanziriza iryo suzuma ku buryo PISA izagera abana bamaze kwitegura”.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Bugesera, Gashumba Jacques atangaza ko ku bufatanye na NESA bari gushishikariza abanyeshuri bari mu cyiciro cy’abazakora “PISA” kwitegura neza iri suzuma bumenyi mpuzamahanga, kuko bizafasha abana kurushaho gutera imbere mu bumenyi.
Ati: “Twakoranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri tubafasha kumva neza “PISA” ndetse n’abayobozi b’abarimu, hari n’isuzuma rizakorwa ryo kwitegura “PISA” mu bigo 7 bizaryitabira, bityo bizadufasha kumenya uko abanyeshuri bahagaze ndetse n’uko biteguye iri suzuma mpuzamahanga
PISA izitabirwa n’ibihugu 91 byo ku Isi harimo 5 byo muri Afurika ari byo Maroco, Zambia, Rwanda ,Kenya , Egypt.
Mu Rwanda amashuri 213 niyo azitabira iri suzuma rya PISA 2025, muri ayo mashuri 164 abarizwa mu cyaro, 49 akaba aherereye mu mujyi, Muri buri kigo hazatoranywa abana 35, abanyeshuri bose hamwe bazakora iri suzuma rya PISA ni 7,455, bakazakora imibare, icyongereza na science . Mu karere ka Bugesera hakaba haratoranijwemo amashuri 7 .
