Arasaba gutegeka guhagarika urubyaro mu gihe cy imyaka nabura 10 ku banyarwanda.

Mu gihe ubwiyongere bw’abaturage bukomeje kwiyongera mu Rwanda aho ikigo cy ibarurishamibare cyakoze ibarura rusange kigasanga abanyarwanda bamaze kugera hafi ya miriyoni 15 , AKALIKUMUTIMA Regine, umurezi akaba n’umwe mu bagore bakora mu itangazamakuru, arabona igihe ari iki ko abanyarwanda bahagarika kubyara nabura imyaka 10  bakabanza bagashaka imibereho n icyazamura igihugu.

Akalikumutima ngo abona kubyara abanyarwanda batabishyiramo imibare kandi ari ryo pfundo ry iterambere ryabo. Ngo iyo agereranyije n ibindi bihugu abona bifite ubutaka buhagije bwo guhinga ndetse no guturaho nyamara u Rwanda rufite ubutaka buto na bwo bufite ingorane hamwe na hamwe nk ibiza.

 

Umubare w’abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera aho buri mwaka abasaga ibihumbi makumyabiri babyara kandi nta bushobozi imiryango yabo ifite ukomeje kumutera impungenge ngo ku bwe abona igihugu gishegeshwa no guhangana n igwingira ry’ abana no gufasha abangavu babyarira iwabo mu gihe izo mbaraga zashyirwa ahandi hakwinjiza igihugu mu iterambere.

Imyumvire y’abantu ngo abona igomba guhinduka bakumva ko gushaka atari ukubyara gusa ko ahubwo ari ukubyara abo ushoboye kurera utavuze ko Leta izakurerera, cyangwa Imana izakurerera, ahubwo ukabyara kuko ubona uzabasha gufasha uwo ubyaye akaba umuntu mwiza , muzima w inyangamugayo igihugu kishimira kandi utageretse umutwaro ku gihugu no ku miryango.

Akalikumutima avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje kugaragara mu bantu ahanini biterwa n’ubukene mu miryango , amakimbirane akiyongera bapfa amasambu , amashyari n ibindi kandi ko kubikemura kwiza atari ukuvura gusa ahubwo ari ukurwanya ikibitera hazamurwa imyumvire y abaturage biga gukora no gushaka ikibabeshaho mbere yo kubyara abana badashoboye kurera.

Akalikumutima akomeza avuga ko atiyumvisha impamvu abadepite mu nteko ishinga amategeko basubije inyuma itegeko ryemerera abangavu guhabwa serivisi z ubuzima bw imyororokere bijyanye nko kuringaniza urubyaro ,… Ngo ku bwe abona abadepite birengagiza ikibazo igihugu kirimo nk’aho hari ukundi cyakemuka nyamara nta kitarakozwe ahubwo ubu ari bwo buryo bwabasha guherwaho higishwa abangavu n ingimbi kwifata, kwirinda bakoresha agakingirizo, bahabwa prophylaxis mu gihe bakoze imibonano n’abanduye, ndetse bahabwa ubufasha mu kwirinda gusama imburagihe no kwirinda Sida n izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Avuga ko abangavu batageze imbere ya muganga batazabona uko babasobanurira ububi bw’ ubusambanyi n ibyiza byo kurinda ubuzima bwabo. Avuga ko gukomeza kwirengagiza ikibazo atari byo bizagikemura ko ahubwo guhangana na cyo ari byo byatanga umuti.

Mu kiganiro yakoze ku Isango Satr kuri iki cyumweru Akalikumutima avuga ko Leta yakwigira ku bushinwa, mu myaka 30 ishize , ubwo yafataga ingamba ikagabanya ubwiyongere bw’abaturage ngo ibanze yubake imibereho irambye yabo ubu ikaba yarabigezeho kandi ikaba yararekuye noneho abaturage bashobora kubyara kuko bafite ubushobozi. Bityo u Rwanda na rwo  rugafata ingamba zo kugabanya ubwiyongere bw’abaturage rutegeka umubare ntarengwa w’abana umuryango utagomba kurenza ndetse igashyiraho n’ibihano ku bakobwa n abagabo babyaye badafite ubushobozi bwo kurera abana kandi bataragerageje nabura na rimwe uburyo bwo kuringaniza urubyaro.

Ku bwa Akalikumutima,  hari byinshi byagakwiye guhinduka mu myumvire y’abaturage kugirango babashe gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bakazabona kubaho uko babyifuza ariko bagize aho bagera.

AMIA LISA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *