Uko Iterambere ryiyongera ninako umubare w’abishora mu biyobyabwenge uzamuka
Kuri uyu wa mbere Taliki 13 Gicurasi 2024 , mu kigo cya IPRC kicukiro niho hatangirijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda , hagarutswe ku kibazo cy’urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge ibi bigaterwa ahanini n’iterambere rigenda rizamuka Aho urubyiruko rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga barebaho ibintu bidafite umumaro , ndetse ababirebye bakagenda bangiza bagenzi babo babashyiramo imyumvire idafite umumaro .
Buhura Valence Ntukanyagwe , umuyobozi wungirije muri komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ukora muri Minisiteri y’ubutabera yagize Ati ” ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ikintu kirengeje urugero kurusha uko tubyiyumvisha,Kandi ahanini uko Iterambere ryiyongera ninako rigenda rizana byinshi bihereza imbaraga urubyiruko zo kubyishoramo , kugeza ubu dufite ibigo ngorora muco birimo abantu 6460 barimo inzererezi , n’abajura , abandi ubu bari munkiko bagera ku 4000 ,kugeza ubu umuntu afatwa acuruza ibiyobyabwenge ahabwa igihano nkiki umuntu wishe , kuko iyo umuntu atumye uta ubwenge , ugakora ibidakwiye ntaho aba ataniye nuwishe umuntu .”

Shema Ally Steeve afite imyaka 25 numwe mubatanze ubuhamya wajyaga akoresha ibiyobyabwenge bya cocaine yatangiye kubikoresha muri 2018 ,mu mwaka wa 2020 afata icyemezo cyo kubihagarika , ubu afite ikigo kirwanya ibiyobyabwenge nigifasha ababaswe nabyo ,avuga ko yakuyemo ingaruka Nko kuburirwa ikizere mu muryango,muri society , kubura ubuzima buzima ,yahoraga mubuzima bumwe nta gutera imbere namba , aza gufata umwanzuro kugiti cye ,akaba agira inama urubyiruko ko ibiyobyabwenge nta muti urimo kuko iyo ibyiyambaje wumvako bigucyemurira ibibazo , iyo bigushizemo nubundi byabibazo birushaho kukubera ingorabahizi.”
Uwase sandrine afite imyaka 21 atuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka yagize Ati ” natangiye kunywa ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2019 , nigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye ubwo nari maze kubura umubyeyi wanjye wankundaga cyane ariwe papa ,nsigarana na Mama nawe kubyakira biramunanira aransiga ,nanjye kwiyakira birananira no kurara munzu njyenyine numva bimbanye ibibazo , nyuma nza guhura n’inshuti mbi imbwirako ngiye mfata ibiyobyabwenge byajya bimvura stress, nkajya mbona n’ibitotsi , nyuma naje kubireka mpuye n’umushinga witwa “igire w’iyubake ” umufasha myumvire wanjye arankurikirana ambera nk’umubyeyi amfasha no kwiteza imbere , nkaba ntanga ubutumwa k’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ko Atari inzira ibajyana mu bisubizo ahubwo ni inzira ibashora mu bibazo birenze ibyo bari basanzwe bafite , ikindi yababwira birinde inshuti mbi Aho ziva zikagera.”
Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Darius Gishoma, avuga ko abakoresha ibiyobyabwenge bagamije gukemura ibibazo baba bafite atari wo muti kuko aho kugabanyuka byiyongera, abakangurira kubireka kuko byangiza ubuzima n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo.Yagize ati: “Hari ababikoresha kubera ibibazo, agahinda gakabije n’ibindi ariko siwo muti kuko aho kugira ngo bigabanuke biriyongera. Ubutumwa bwa mbere tubaha ni ukubireka kuko byangiza umubiri bikawugira imbata, birinde ibigare no kwigana abandi kuko biri mu bibashora mu biyobyabwenge bibangiriza ubuzima n’icyerecyezo cyabo”.
Mu bigo Ngororamuco habarurwamo abagera ku 6,460 bagororerwamo kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu gihe ibyaha bijyanye nabyo biri mu nkiko bigera ku 4000, buri mwaka abagera ku 5000 bagana inzego z’ubuzima bagahabwa ubuvuzi ku ndwara batewe no gukoresha ibiyobyabwenge.



