Abagize ihuriro rya Kigali Leather Cluster basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi

 

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 11 Mata 2024, Abayobozi n’abakozi bagize ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu (Kigali leather cluster) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Alexis Kabayiza umujyanana mukuru mubya Tekiniki muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yavuzeko uyu munsi nka Minisiteri bifatanyije n’ikiciro kimwe cyabakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda.

“Ati twaje kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko iki Ari igikorwa kireba Abanyarwanda Bose muri rusange ,ko nta mwihariko urimo tukaba tunashishikariza ko n’ibindi byiciro byose mu mirimo bakora baba bogomba gukora iki gikorwa kugira ngo banigire kuri Ayo mateka ,banakosore Ayo mateka mabi yabayeho ntibizongere ukundi “.

Alexis yavuzeko n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside iyo baje hano ku Rwibutso, bahigira byinshi ,bakabona ibyabaye ,bakabona ukuri, bikabaha imbaraga zo kudakomeza gukurakwiza ingengabitekerezo kuko uyu munsi Aho turi naho kureba imbere hacu heza.

Kamayerese Jean D’Amour uhagarariye Kigali Leather Cluster( ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu) yagize Ati “iki gikorwa tukimaranye igihe Kandi ningombwa mu Buzima kuko ibyabaye mu gihugu cyacu n’amateka ababaje,ariko cyane Ndashimira Nyakubahwa Paul kagame na FPR inkotanyi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo batindaho Gato ntamuntu Uba ukiriho .

Yakomeje avuga ko nka Kigali Leather Cluster (ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu) bafite umugambi wo kurwanya ingengabitekerezo Ati “abagifite ingengabitekerezo baribeshya kuko Abanyarwanda twashyize hamwe ,turibamwe ,dufite umurongo umwe wo kubaka igihugu cyacu dusigasira ibiriho n’ibizagerwaho “.

Aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda, bagaruka ku buryo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.

Nyuma yaho bashyize indabo ku mva, banunamira imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali.

By : ABAWEDAWE Immaculée

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *