U Rwanda rwiteguye kwakira inama Nyafurika yiga ku ibaruramari ry’umwuga (ACOA)

 

By : ABAWEDAWE Immaculee

 

Kuri uyu wa 2 Mata 2025 nibwo Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) rwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rutangaza ko rugeze kure imyiteguro yo kwakira inama nyafurika yiga ku ibaruramari ry’umwuga izwi nka ‘African Congress of Accountants (ACOA) izitabirwa n’abagera ku 2000 ikazabera i Kigali guhera ku itariki 6 Gicurasi kugeza ku italiki 9 Gicurasi 2025.

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya munani ikaba itegurwa n’Ihuriro Nyafurika ry’Ababaruramari b’Umwuga (PAFA) ndetse izaba ibereye mu Rwanda bwa mbere. Izitabirwa n’abo mu bihugu 65 harimo ibyo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro yavuze ko kuba mu gihugu hari ababaruramari b’umwuga ari amahirwe akomeye ku ishoramari, ndetse no mu gihugu cyacu.

Biraro yagaragaje kandi ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije kuko mu mwaka w’i 1999 hari hari ababaruramari nka babiri cyangwa batatu nabo ugasanga badahabwa agaciro muri sosiyeti nyarwanda,agaragaza ni inyungu zagiye ziboneka uko ababaruramari bagiye biyongera n’uruhare rwabo haba mu Cyerecyezo 2020, EDPRS zombi na NST 1ya mbere n’iya kabiri .

Ati “Umushoramari uzaza mu Rwanda ntazajya ashidikanya ku babaruramari bacu cyangwa ngo akoreshe andi mafaranga ajya gushaka ababaruramari b’umwuga iwabo.”

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko ibaruramari ry’umwuga ari imwe mu nkingi ya mwamba muri gahunda u Rwanda rufite yo kuba igicumbi cya serivise z’imari ku rwego mpuzamahanga.

Ati ” mbere mu Rwanda umubaruraramari yari umukozi udahabwa agaciro cyane ariko ubu hari intambwe imaze guterwa kuko umumaro wabo wigaragaza mu iterambere ry’Igihugu.

Mu mwaka w’i 1994 ibaruramari ryari umwuga utarashyizwemo imbaraga cyane kuko iyo wavugaga ‘comptable’ abantu baravugaga ngo ni koramo ntabure.

Ubu imibare y’ababaruramari yarazamutse kuko uyu munsi hari abagera ku 1300 n’abanyeshuri basaga 6000 bari kubyiga.Twanavuganye n’inzego bireba twumvikana ko rimwe mu masomo yacu rya CAT ryajyanwa mu mashuri yisumbuye ku buryo abaharangije bajya batanga izo serivise mu buryo butagoye.”

Yavuze ko kandi muri iyo gahunda yo kongera umubare w’ababaruramari ICPAR ifite gahunda y’uko ibizamini bya CPA na CAT byakorwaga imbonankubone byakwimukira kuri internet mu rwego rwo korohereza abiga ayo masomo gukorera ibizamini aho bari hose mu gihugu.

ICPAR buri mwaka itanga ibizamini by’ababruramari b’umwuga mu masomo azwi nka CPA na CAT inshuro enye.

CPA ni ibizamini bihabwa ababaruramari b’umwuga ku rwego rwisumbuye nko muri kaminuza aho kugira ngo ugihabwe bisaba kuba warasoje amasomo 18 atangwa kandi ukayatsinda neza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *