Rurangwa Jean Marie Vianney yamuritse igitabo gisobanurira urubyiruko Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

By : ABAWEDAWE Immaculée

 

Rurangwa Jean Marie vianney yamuritse igitabo gisobanurira urubyiruko Amateka ya Jenoside gifite umwihariko wo gusobanura amateka mu buryo bworoheye urubyiruko kuyumva.

Kuri uyu wa Kane Tariki 11 Mata 2024 nibwo Rurangwa Jean Marie vianney yamuritse iki gitabo ,ni igitabo  cyanditswe mu rurimi rw’Igifaransa gisemurwa mu Cyongereza no mu Kinyarwanda kikaba cyitwa “Le Génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda, expliqué à ses enfants” bivuga  gusobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abasomye iki gitabo bavuga ko gifite umwihariko wo kwigisha abana amateka bigizwemo uruhare runini n’umuryango cyangwa ababyeyi babo.

Iki gitabo kigaruka ku ngengabitekerezo y’amacakubiri yatandukanyije Abanyarwanda hashingiwe ku binyoma byavugaga ko u Rwanda rwari rutuwe n’abantu baturuka ahantu hanyuranye kandi batandukanye muri byose,aho bamwe bari biswe “bantous” abandi bakitwa “hamites”.

Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse iki gitabo avuga ko yacyanditse ashingiye ku byifuzo by’urubyiruko rwifuje kumenya amateka ya Jenoside mu buryo bworoshye.
Agaragaza ko Abanyarwanda bose ari bamwe, bakaba ari aba ‘bantous’ kuko iryo jambo rigaragaza abantu bose bavuga indimi zisa n’Ikinyarwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze( REB) Dr Nelson Mbarushimana, yatangaje ko integanyanyigisho ivuguruye igiye gusohoka izaba irimo amasomo agenewe kuva ku bana bo mu mashuri y’inshuke.

Ati “Ubu aho igeze, mu cyumweru cya tariki 20 Mata 2024 izaba yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga [e-Learning] ku buryo abarimu bose bazabibona  tugahita tubaha n’amahugurwa. Wenda icyakozwe, amateka ntabwo yageraga mu cyiciro cy’amashuri yo hasi, kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu, ndetse n’amashuri y’incuke”.

“Uko mu mashuri y’incuke abana batangira kwiga kubara, gusomo mu buryo buciriritse ku myaka yabo ni na ko twanabikoze, gutangira kwigisha amateka ariko twibanda cyane ku nkuru zanditse neza abana bashobora kumva akaba yabonamo ubutumwa.”

Yavuze ko bakoze ku buryo ibibazo byinshi abantu bakunda kwibaza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi byasubijwe muri iyi nteganyanyigisho.

Ati “Hari nk’inyoborabarezi na yo twarayiteguye hari ibibazo bikunda kwibazwa cyane ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bibazo rero twarabyibajije tunatanga n’ibisubizo. Twagerageje kwibaza ibibazo bishoboka ku buryo umwana cyangwa umwarimu ashobora kwibaza byinshi ku byerekeye Jenoside ikibazo kikabazwa ariko hakaboneka n’igisubizo. Ibyo rero bizoroshya imyigire n’imyigishirize.”

REB igaragaza ko mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2024 ibi bitabo bivuguruye bizaba byageze mu mashuri kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeze asobanurirwe abanyeshuri kuko ni bo bazaba abayobozi mu cyerekezo 2050 “kandi bakazaba n’umusemburo wo kuvuga ngo ntibizongere.”

Dr Ndayambaje yavuze ko igitabo ‘le Génocide Perpétré Contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants’ kiziyongera mu byunganira imfashanyigisho basanzwe bakoresha kikazafasha mu kwigisha neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka utaha iki gitabo kizaba kiri mu isomero rya buri shuri rya Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *