RRP+ mu rugamba rwo kurandura ikwirakwizwa rya virusi itera Sida
Kuri uyu wa Gatanu ,Taliki 28 ugushyingo 2025 urugaga Nyarwanda ry’Abafite virusi itera SIDA (RRP+ ) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC nabandi bafatanyabikorwa batandukanye bari mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko ikwirakwizwa rya Virusi itera Sida ryagabanuka bashishikariza abantu bafite HIV / SIDA gufata imiti neza kuko iyo umuntu afata imiti neza byongera amahirwe yo kutanduza abandi mu gihe bari mu gikorwa k’ imibonano Mpuzabitsina .
Icyo OMS ivuga ku gufata imiti ya HIV neza
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryakoze ubushakashatsi bugaragazako iyo umuntu afata imiti neza ya HIV nk’uko yabibwiwe n’ umuforomo cyangwa umuganga bishobora kugabanya cyane cyangwa gukumira ko virusi igaragara mu maraso (viral load).
Iyo viral load igabanutse, umuntu ashobora kugira ubuzima bwiza,( immune system) ye ikarushaho gukomera, bigatuma adakomeza kurwara indwara zishobora guterwa n’ubwandu bwa HIV.
Ikindi kandi umuntu ufite HIV, ufata neza imiti, akagira viral load yagiye hasi cyane (virally suppressed”) cyangwa “undetectable/itaragaragara” neza mu maraso) akenshi nta risk yo ko yayanduza undi muntu mu mibonano mpuzabitsina ukurikije ubushakashatsi.
Inyungu umuntu ufata neza imiti abona
Afite amahirwe menshi yo kubaho imyaka myinshi, afite ubuzima bwiza nk’abantu batanduye HIV.
Ntibimugiraho ingaruka zikomeye z’ubwandu bwa HIV (nka SIDA n’indwara zishamikiyeho) igihe imiti ifashe neza.
Kandi arinda abandi inshuti, umugore/umugabo, inshuti zifatanyije ko wamwanduza, niba viral load ye iri hasi.
Gasana michel umukozi w’ikigo gihugu gishinzwe ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya sida muri serivisi zo kwita ku bafite virusi itera sida yagize Ati ” kugeza ubu navuga ko ikijyanye no gufata imiti kubantu bafite virusi itera sida biragenda neza kuko abantu dufite ngirango mwabonye ko dushingiye ku ntego zari zatanzwe n’umuryango w’abibumbye ushinzwe kurwanya virusi itera sida , u Rwanda ruri mu bihugu byesheje cyangwa se byabashije kugera kuri izo ntego ubu turavuga 95 %. rero ni ukuvuga ko abari hejuru ya95% bafite virusi itera sida bafata imiti neza.”

R.R.P.PLUS yashinzwe mu 2003, ubwo intumwa z’amashyirahamwe 175 ya PLHIV (People Living With HIV) mu gihugu hose bahuraga.
Intego yayo ni ugufasha ababa baranduye HIV cyangwa abahuye n’ingaruka zayo kugira ubuzima bwiza, bakagira uburenganzira, serivisi nziza, ubuvuzi, no kuba bafashwa mu mibereho yabo.

