Inkoni yera ni urugingo ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona.
Buri mwaka Taliki 15 ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni yera ,by’umwihariko mu Rwanda uyu munsi uzizihizwa ku nshuro ya 17 , Taliki 07/11/2025 mu Karere ka Huye mu ntara yamajyepfo, mu murenge wa Tumba ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Tubona Birenze imboni “.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda ( RUB) Mugisha Jacques yagize Ati “inkoni yera ni urugingo ku muntu utabona ,ni igice cy’umubiri nubwo ikozwe mu cyuma ariko kuri twebwe tuyifata nk’urugingo rw’ijisho ryacu kuko ariryo ritureberera.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abantu bahutaza inkoni yera babafata nk’ababatokoza,babakora mu jisho ,Kandi mu muco nyarwanda kizira gutunga umuntu urutoki mu jisho.
Uyu muyobozi agaruka kuri iyi nsanganyamatsiko igira iti “Tubona Birenze Imboni “yagize Ati “Abantu benshi batwitiranya ko tudashoboye bashingite kukuba nta mboni dufite zireba ibiri inyuma ariko kubaho muri ubu buzima Kandi tutabona bidusaba gukoresha imbaraga z’ubwonko n’imbaraga z’umutima , ntabwo bivuzeko tudahura ninzitizi cyangwa tutazahura nazo ariko hamwe nibyo mvuze bituma twiyumva Koko ko “Tubona Birenze imboni.”
Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona (RUB )rigaragaza ko kuzirikana umunsi w’inkoni yera byatumye hakorwa ubuvugizi bamwe mu badafite inkoni yera bakazibona.
Kuri ubu habonetse inkoni zera 1485, gusa iryo huriro rivuga ko hakiri urugendo kuko hari benshi bafite ubumuga bwo kutabona batarazibona.
Ikusanyamakuru ritarashyirwa ku mugaragaro ryiswe ‘Disability Information Management System’ ryakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga,(NCPD), hamwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryagaragaje ko imibare y’agateganyo y’abafite ubwo bumuga ari abantu ibihumbi 107.
RUB igaragaza ko kuva mu 1995, iri huriro rifite amashami 64 mu turere twose tw’igihugu, n’abanyamuryango basaga 1900.
Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona ( RUB )rivuga ko Isi izirikana uwo munsi w’ akamaro k’inkoni yera kuko atari igikoresho cy’umutuzo cyangwa ubwigenge mu migendere y’umuntu utabona gusa, ahubwo ari n’ikimenyetso cyo kwihangana, kwiyemeza, icyubahiro, n’uburenganzira bwo kubaho udahezwa.

ABAWEDAWE Immaculee
