Rwamagana: Bizihije umunsi w’umuganura nk’ikimenyetso cy’isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira

By: Abawedawe Immaculée

Taliki ya 04 kanama 2023 hirya no hino mu gihugu hizihijwe umunsi w’umuganura.

Mu karere ka Rwamagana ,mu Murenge wa Mwurile, mu Kagali ka Bushenyi niho hizihirijwe umunsi w’umuganura ku rwego rw’intara y’iburasirazuba , ibi biroli byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye ,birimo kumurika bimwe mu biribwa abaturage bejeje , berekana uko umugeni wa cyera yatwarwaga mu ngombyi agiye gushyingirwa ,abana bavuga imivugo , ndetse Abari n’abategarugori babyina imbyino za kinyarwanda.

Muri uyu mwaka umuganura wahawe insanganyamatsiko igira iti “umuganura isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.mu butumwa bwatanzwe n’inteko y’umuco mu Rwanda busaba abanyarwanda kwishimira ibyiza byagezweho ariko bikaba n’ishingiro ryo kudaheranwa ku bagizweho ingaruka n’ibiza.

 

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi avugako umuganura Ari igisobanuro cyiza cyo gusabana n’abaturage.yagize Ati “cyera umuganura wari igisobanuro cy’ibyishimo Aho Umwami na Rubanda rw’umwami basangiraga .ugenekereje habaga Ari mu kwezi Kwa 8 ,byabaga Ari umwanya wo kwishimira umusaruro abaturage babaga baragezeho ,ariko n’abatarahiriwe n’umusaruro bakaganuzwa nabo ntibicwe n’inzara ,ukaba umwanya mwiza wo gusabana.

Mukamana Virginie umuturage utuye mu Kagali ka Bushenyi yagize ati “uyu munsi w’umuganura wabaye umunsi wibyishimo byinshi kuritwe ,twasangiye n’abayobozi bacu ikindi nuko nabonye uyu muganura warufite akarusho kurusha iyindi minsi y’imiganura yatambutse”.

N’ibirori Byitabiriwe Na Guverineri W′iburasirazuba Gasana Emmanuel,n′abayobozi b′Akarere Ka Rwamagana ndetse N′inzego z′umutekano.

 

 

Mu butumwa bwa Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko Umuganura ari ipfundo riduhuza twebwe Nk’abanyarwanda kuko Igihugu kitagira umuco kirazima. Yashimangiye Ko bazakomeza gusigasira ibiri mu muco Nyararwanda kugira ngo ibiduhuza bikomeze kuba umusemburo w’ubumwe bwacu ndetse n’imbaraga twese twifuza kugirango turusheho gukomeza gutanga umusanzu nyakuri mu kubaka u Rwanda. Yaboneyeho gusaba Abaturage gusigasira ibyo bagezeho bakabirinda kwangirika kugira ngo bitaba intandaro yo gusubira inyuma kandi intego aruko Abaturage bakomeza gutera imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.

ibirori byashojwe no gutanga amashimwe Kubayobozi N′abafatanyabikorwa bagize uruhare mu Iterambere ry′umurenge Wa Mwulire, no muyindi Mirenge.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *