BASIGO yashyikirije KBS na Royal express Bisi 2 zikoresha ingufu z’amashanyarazi

By : Abawedawe Immaculée

 

kuri uyu wa 2 Taliki 2 Gashyantare 2024, ikigo cya BASIGO cyahaye sosiyete zitwara abantu n’ibintu izindi bisi nini nshya ebyiri zikoresha amashanyarazi, izi bisi zikaba zitezweho gutanga umusaruro ushimishije ku bigo byazihawe ndetse no kugira uruhare rushimishije mu kubungabunga ibidukikije hagabanywa ibyotsi bihumanya ikirere.

Izi Bisi zikoresha ingufu z’amashanyarazi zashyikirijwe Sosiyete itwara abantu n’ibintu ya KBS n’iya Royal Express, zikaba zigiye kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, ndetse zikanafasha mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Fidelite Bambanze, Umukanishi w’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi akaba n’umukozi wungirije ushinzwe gucunga ububiko muri BASI GO, avuga ko izi modoka zishobora kugenda ibirometero 300 mu gihe icaginze yuzuye 100% ndetse ngo mu kuyisharija bitarwa isaha imwe gusa ikaba yuzuye.

Yagize ati: “Bisi yacu y’amashanyarazi ishobora kugenda ibirometero 300 bayisharije ikuzura 100% bisi yacu yirirwa ikora umunsi wose kuko Kigali Ari ntoya .twakifuje ko yajya igaruka nibura harimo 20% y’umuriro ikoresha, ariko akenshi igaruka irimo 35% cyangwa se 40%, twagenzuye neza ibyo twakoraga kubera ko iragenda tukayisharija nimugoroba, kuyisharija bitwara isaha imwe kugira ngo imodoka ibe yuzuye.”

Fidelite Bambanze yemeza ko hari umusanzu ukomeye izi modoka zitanga haba mu kubungabunga ibidukikije hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, ndetse zikanatanga inyungu yo hejuru ku bantu bazikoresha mu gutwara abantu n’ibintu.

Charles Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa Sosete ya KBS, nk’umwe mu bahawe izi modoka ndetse wari unasanzwe afite iyo yahawe mbere, avuga ko ugereranyije n’izindi modoka muri sosiyete ayoboye bari basanzwe bafite izi modoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi zitanga umusaruro ushimishije, aho ashimira ikigo cya BASI GO kuba cyaragize igitekerezo cyo kuzana izi modoka by’umwihariko bakaziha sosiyete ye.

Yagize ati: “Mbere na mbere reka dushimire BASI GO yaduhaye amahirwe yo kugira ngo tumenye ko izi Bus zikora, twari tubizi ariko tutarazibona, gusa icyo tumaze kubona ni uko ari bus imeze neza, cyane cyane twebwe n’abantu bakora ibintu bya transport (gutwara abantu n’ibintu) tuba ducyeneye kureba aho ibiciro by’amavuta biduhendukira, tukaba twarabonye ari bisi nziza, twari twabonye imwe ububaduhaye n’iya kabiri tugiye gukomeza kureba inyungu, ariko icyo nababwira ni uko mu mezi abiri tumaranye twabonye ari bisi nziza,..tugize amahirwe n’izo dufite bakazishiramo iyi tekinoloji byaba ari byiza kuko ibiciro by’amavuta yazo arahendutse.

Johns Kizihira, Umuyobozi ukuriye ibikorwa bya Tap & Go mu Rwanda, yemeza ko kuba izi bisi nini zitanzwe kandi zikaba zaranatangiye kwifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali ari intambwe ikomeye cyane, ndetse ahamya ko hari abazishimiye cyane ku buryo abahise batanga gahunda yo kugura izindi bagera kuri 92, agahamya ko nibura uyu mwaka wa 2024 uzajya kurangira mu mujyi wa Kigali hari izindi modoka nini zikoresha ingufu z’amashanyarazi zigera mu ijana.

 

Johns Kizihira avuga ko intego ari uko nibura mu mezi 18 mu Rwanda hazaba hari bisi nini zikoresha ingufu z’amashanyarazi zigera kuri 200. Ibi bikazaba byakozwe uhereye muri uku kwezi kwa mbere kwa 2024.

Winner Nilla, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express, yashimiye BASI GO kuba yabahaye iyi bisi nini ikoresha amashanyarazi, ndetse anizeza ko bagiye kuyikoresha batanga umusanzu ukomeye mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, kandi ngo bagiye gutanga umusanzu wabo mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Uyu munsi hamuritswe ku mugaragaro bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi , ziyongera ku zindi ebyiri zimaze amezi abiri zikorera muri Kigali, izi ebyiri zatanzwe imwe iriyongera ku yindi KBS yari isanzwe ifite, indi irajya muri Royal Express, iya kane yarisanzwe ikoreshwa na Volcano Express.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *