U Rwanda rufite intego yo gutubura imbuto zujuje ubuziranenge rugasagurira n’amahanga
U Rwanda ruritegura kwakira Kongere ( congress) ya kabiri y’ihuriro ry’abagize inzego zitandukanye ndetse n’abashoramari bakora mu butubuzi n’ubucuruzi bw’imbuto iteganyijwe kuzaba kuva ku ya 29 kugeza ku ya 30 Nyakanga 2024 muri Hoteli kigali Marriott ikazahuza abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye ku isi .
Kuri uyu wa 23Gashyantare 2023 nibwo iyi inama yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’abacuruza imbuto mu Rwanda (NSAR) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa baryo batandukanye barimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Urwego rw’Abikorera (PSF), aho bari bahuye bari gutegura kwakira ku nshuro ya kabiri inama mpuzamahanga y’abatubura n’abacuruza imbuto, iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta ndetse n’inzego z’abikorera bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo gutubura no gucuruza imbuto.
Muri iyi nama hagaragajwe ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba nibura kugeza mu 2030 mu gihugu hazaba hategurirwa hanatunganyirizwa imbuto zifite ubuziranenge zizajya zifasha abahinzi kubona umusaruro ushimishije ndetse izo mbuto zikaboneka ari nyinshi kuburyo igihugu kizajya kigurisha n’ibindi bihugu imbuto zitubuye kandi nziza nk’igihugu cy’intangarugero mu gutubura imbuto muri Afrika.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Kuvugurura Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko kuba nibura mu myaka itanu ishize u Rwanda rwaratumizaga imbuto zitubuye mu mahanga zingana na toni ibihumbi bitatu “3000T”, ariko kugeza ubu mu gihugu hakaba hatuburirwa toni ibihumbi icyenda “9000T”, ndetse nta mbuto zigitumizwa mu mahanga, hari icyizere ko mu myaka irindwi iri imbere hazaba hari indi ntambwe yatewe ku buryo u Rwanda ruzajya rusagurira n’ibindi bihugu ku mbuto zitubuye kandi zatuburiwe muri iki gihugu.
Yagize ati: “Igihugu cyihaye intego kizageraho, gituburira imbuto imbere mu gihugu zihagije, ndetse biva no ku ibihumbi bitatu twatumizaga, bigera no ku bihumbi icyenda, ni ukuvuga ngo twakubye inshuro eshatu nk’igihugu, nta mbuto tugitumiza ahubwo zituburirwa hano mu gihugu, ibyo rero ni imbaragaza zashyizwemo muri gahunda z’igihugu, ariko Lata ubwayo ntiyabigeraho yonyine ni ukuvuga ngo ni imbaraga z’abikorera, ni ukuvuga ngo ni abantu biyemeje gutubura imbuto ariko mu buryo bwa kinyamwuga,…dufite gahunda ko tuzajya dutubura imbuto tukazohereza n’ahandi.”
Dr. Karangwa Patrick avuga ko iyi nama ije gufasha abikorera kurushaho kugira uruhare rukomeye mu gutubura no gucuruza imbuto nziza kandi zuzuje ubuziranenge bikazafasha abahinzi kubona umusaruro ushimishije bityo n’igihugu kigatera imbere cyihaza mu biribwa ndetse no mu rwego rw’ubukungu.

Namuhoranye Innocent, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’abacuruza imbuto mu Rwanda (NSAR), avuga ko iyi kongere ya 2 ari amahirwe ku gihugu by’umwihariko ku bakora akazi ko gucuruza no gutubura imbuto ndetse no ku bahinzi bose kuko izaba yahuje impuguke n’abakora uyu mwuga baturutse ku migabane itandukanye yo ku isi.
Yagize ati: “Kongere y’ubucuruzi bw’imbuto izagerageza gusangira ibitekerezo, kureba igisata cy’ubuhinzi mu Rwanda aho kivuye naho kigeze kugira ngo kibe ku kigero kimwe n’ibindi bihugu byateye imbere, kandi urugendo runini rwarakozwe ariko nubu haracyari urugendo, gusa dufite abafatanyabikorwa benshi babyishimiye, babyumva, twizera neza ko mu gihe cy’imyaka irindwi nk’uko twabitangaje muri kongere yabaye umwaka ushize wa 2023,…turi kugenda twongera ingamba zituma umuhinzi abona imbuto nziza, icya kabiri turi kugenda dukora uburyo abacuruzi b’imbuto bagomba kumanuka bakajya bwegera abahinzi, bakabigisha uburyo bongera umusaruro, ari nako bagerageza kubaha imbuto nziza.”
Mu myaka 5 ishize u Rwanda rwatumizaga toni zirenga 3000 z’imbuto ziganjemo iz’ibigori, soya n’ingano buri mwaka, gusa kuri ubu mu gihugu imbere hatuburirwa imbuto zirenga toni 9000, ibintu byatumye u Rwanda rukuba inshuro eshatu imbuto zatumizwaga mu mahanga, ndetse hakaba hari na gahunda y’uko mu myaka 7 iri imbere u Rwanda ruzaba rwohereza mu mahanga imbuto rwituburiye zigasigara zidakoreshejwe n’Abanyarwanda mu buhinzi bwabo.

By: Abawedawe Immaculée
