Ijwi Ritagerwaho”: Ubuzima bw’Abagore bafunzwe batajya basurwa Ubwigunge butavugwa inyuma y’amarembo
Mu gihugu cy’u Rwanda, gereza zicungwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, Rwanda Correctional Service (RCS). Nubwo intego yazo ari ukugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abakoze ibyaha, hari icyiciro cy’abagore bafunzwe babayeho mu bwigunge bukabije: abatajya basurwa.
Mu magororero atandukanye bamwe mu bagore bavuga ko hashira amezi cyangwa imyaka nta n’umwe wo mu muryango ubasura.
Ibi bituma ubuzima bwabo bwo muri gereza burushaho kuba bubi, haba ku mubiri no ku mutima.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye abantu bafite abagororwa b’abagore mu magororero kwitabira kubasura no kubaba hafi kuko na bo ari abantu nk’abandi n’ubwo bari mu bihano.
Byagarutsweho na Minisitiri Uwimana Consolée mu kiganiro yagiranye na RBA ku mpamvu abagore bari mu igororero badasurwa ugereranyije n’abagabo.
Uyu muyobozi yasobanuye ko ubusanzwe mu miterere y’abagore n’abagabo iyo habayeho ikintu gisa n’ikibatandukanya abagore banamba ku bagabo babo ariko abagabo bo batabikozwa.
Ati “Buriya mu muryango bitewe n’uburere twahawe hari ukuntu umugore akurikira umugabo we ndetse akanamwihambiraho cyane, ariko iyo umugore agiye gato umugabo ahita amureka n’umuryango byose bikaba gutyo.”
Akomeza avuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka kuko abagore ari abantu nk’abandi na bo bakwiye kwitabwaho n’umuryango.
Ati “Ikibazo rero cy’abantu bari mu magororero ni ikibazo tuzi cyane ndetse dusaba abantu kugitindaho cyane kuko abagore na bo ni abantu baba bakeneye kwitabwaho n’umuryango, icyo kintu cyo kubabona cyaborohereza kuruhuka n’ubwo baba bari mu bihano ariko ni abantu nk’abandi.”
Ibi abivuze nyuma y’uko bigaragaye ko mu magororero yo mu Rwanda abagabo basurwa cyane kurusha abagore ndetse ko ibi ari ikibazo gihangayikishije aba bagore.
Ubuzima bwa buri munsi:
Icyizere gike n’ agahinda kenshi
Mu biganiro twagiranye na bamwe muri bo (amazina yahinduwe ku mpamvu z’umutekano), “Claudine” amaze imyaka ibiri adasurwa yagize Ati “iminsi yo gusurwa iba ari miremire kurusha indi, kuko aba ategereje wenda ko hari uwamwibutse, ariko agaheba.
“Iyo abandi basuwe bakazanirwa ibikoresho by’isuku cyangwa ibiribwa by’inyongera, jye mba nicaye kure, nkumva nta gaciro mfite,” ni ko Claudine avuga, amarira amutemba ku matama.

Kutagira ugusura si ikibazo cy’amarangamutima gusa.
Hari n’ingaruka zifatika zirimo :
*Kubura ibikoresho by’isuku byihariye ku bagore
*Kubura inkunga y’amafaranga yo kugura utuntu tw’inyongera
*Kwiheba no kugabanuka kw’icyizere cyo kongera kwakirwa n’umuryango.
Impamvu zituma batabona ababasura
Abasesenguzi mu by’imibereho y’abantu bagaragaza
-Gucibwa mu muryango
– Hari abagore bafungwa imiryango yabo ikabatererana burundu, cyane cyane mu byaha bifatwa nk’ibiteye isoni.
-Ubukene
– Imiryango imwe nta bushobozi ifite bwo gukora ingendo zijya kubasura.
Intera ndende(Hari abafungiye kure y’aho bakomoka, urugendo rukaba rurerure kandi ruhenze).
Usibye nibyo byavuzwe haruguru aba Bagore batajya basurwa bahura na zimwe mu ngaruka ku mibereho yo mu mutwe.
Abaganga b’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko ubwigunge bukabije bushobora gutera:
-Ihungabana(depression)
-Kwiheba no kwigunga
-Ibitekerezo byo kwiyahura
Ku bagore by’umwihariko.
-kuba batabona ababasura bishobora kubongerera ipfunwe no kumva batagifite agaciro mu muryango no muri sosiyete.
Umwe mu bakozi ba RCS (wanze ko amazina ye atangazwa) yemera ko iki kibazo gihari, ariko akavuga ko hari gahunda zo gufasha abagororwa badafite ababasura binyuze mu bufatanye n’imiryango itari iya Leta.
Ese hari icyakorwa?
Impuguke zigaragaza ko hakenewe:
-Gahunda zihariye zo kwita ku bagore badafite ababasura
-Kongera ubufasha mu by’isuku n’imibereho ya buri munsi
-Gushyiraho uburyo bwo guhuza abagororwa n’imiryango yabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (nko guhamagara kuri telefoni cyangwa amashusho)
-Imiryango itari iya Leta(NGO’s) ishishikarizwa gusura no gutanga ubufasha bwihariye kuri aba bagore, kugira ngo bumve ko batatereranywe burundu.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yasanze abagororwa bose bari mu magororero ari 74.253 barimo abagabo 68.944, abagore 4.773, abana b’abahungu bafunzwe ni 516
Imiterere rusange y’imibare
Ku rwego rw’isi, imibare ya World Prison Brief igaragaza ko abagore n’abakobwa bafunzwe barenga 740,000 ku isi hose (imibare iheruka gusohoka mu 2023). Nubwo abagore bagize hafi 7–8% by’abafungwa bose ku isi, umuvuduko wo kwiyongera kwabo uri hejuru kurusha uw’abagabo mu myaka 20 ishize.
Muri Afurika, abagore bageze hagati ya 2% na 5% by’abafungwa bose bitewe n’igihugu. Nubwo umubare wabo ari muto ugereranyije n’abagabo, ibibazo bahura na byo birimo:
Kutagira imiryango ibasura
Kwigunga no kwiheba
Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Kubura ubufasha mu kurera abana basigaye hanze
Raporo zitandukanye zerekana ko mu bihugu byinshi bya Afurika, hejuru ya 40% by’abagore bafunzwe bavuga ko badahabwa visitas z’umuryango ku buryo buhoraho, naho abagera kuri 15–25% bakavuga ko hari igihe kirekire bamara badafite n’umushyitsi n’umwe.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu usanzwe uvuga ko imfungwa zose zigomba gufatwa neza kandi zubahirijwe uburenganzira bwabo.
Hari amahame y’ingenzi akurikizwa ku rwego mpuzamahanga:
1.Uburenganzira ku buzima n’umutekano:
Mfungwa ntizigomba gukorerwa ihohoterwa cyangwa kwangirwa imibereho myiza.
Zikwiye kubona ubuvuzi, ibiribwa bihagije, amazi meza, n’ibikoresho by’isuku.
2.uburenganzira ku butabera :
Umuntu wese akekwaho icyaha agomba guhabwa urubanza rwiza rwihuse kandi rutoranyijweho.
Ntihakwiye kubaho gufungwa nta mpamvu cyangwa mu buryo bw’ubucakara.
Uburenganzira bwo kuvugana no gusaba ubufasha:
Imfungwa zifite uburenganzira bwo kuvugana n’abavoka no kubona umuryango wazo.
Zishobora no gutanga ibirego ku ihohoterwa zaba zarakorewe.
Uburenganzira bwo kutavogerwa cyangwa guhohoterwa:
Amategeko mpuzamahanga, nka Amasezerano Mpuzamahanga ku Bwirinzi bw’Ihohoterwa n’Icyaha cyo Gufungwa ku Buntu (Convention Against Torture and Other Cruel, Inhuman or Degrading Treatment), arabirengera.
Imibereho n’icyubahiro:
Imfungwa zigomba gufatwa nk’abantu bafite agaciro, zidafatwa nk’amatungo cyangwa ibyuma byo gukoresha.
Muri make, umuryango w’uburenganzira bwa muntu ugaragaza ko gufungwa bidashobora gutesha agaciro umuntu cyangwa kumwangiriza ubuzima bwe, kandi ko buri mfungwa igomba gufashwa kugira imibereho myiza n’ubutabera.
ABAWEDAWE Immaculee
