Rwamagana : bahangayikishijwe n’urubyiruko rugera kuri 34,5% Rudafite inyota yo gushaka akazi ,rutari mu ishuri , rutari no mu mahugurwa

By : Abawedawe Immaculée

Ku italiki 25 Kanama 2023 mu karere ka Rwamagana habereye inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko bateza imbere umurimo, ni inama yabaye ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta ,nizindi nzego zitandukanye zirimo Abihaye Imana ,abanyamadini , abikorera, abakora ubuhinzi n’ubworozi aba Bose bakaba bagamije kureba uko bagabanya ikibazo cy’ubushomeri,hibandwa cyane  ku rubyiruko rugera kuri 34,5% Rudafite n’inyota yo gushaka akazi.

 

Umuyobozi wa karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab niwe watangije iyi nama ku mugaragaro yerekana imibare yavuye mu bushakashatsi mu mwaka wa 2022 bagaragaza ko Akarere ka Rwamagana gatuwe n’abaturage 483 953, muri abo abafite ibyo bakora akaba Ari 153947 bangana na 54%, naho abadafite akazi akaba Ari 30188 bangana na 46%,igipimo cy’abashomeri Kiri kuri 19,6%, hakaba harimo nabagera kuri 34,5% y’urubyiruko rutari mu ishuri,rutari mu mahugurwa , rutari mu rugo wakwibaza ngo uru rubyiruko rurihe !? Abo kugeza ubu tubafata nk’intama zazimiye.

Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco ni Umucuruzi akaba n’umuturage mu karere ka Rwamagana, avuga Ko hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’abikorera n’ubuyobozi kugira ngo iki kibazo cy’uru rubyiruko rudafite akazi rukaba rutazwi N’aho Ruherereye Gikemuke.

Uwamahoro Angelique n’umuturage uturuka mu Murenge Wa Tumba mu Karere Ka Rwamagana, Akaba akora akazi Ko kudoda imipira nubwo Ubu Ari Umushomeri Kubera Ko imashini Ye yapfuye, yagize ati ” nge nk’umubyeyi numva Uru Rubyiruko rwazimiye rwashakishwa Abatarize bagashyirwa mu mashuri Y’imyuga abafite Ubushobozi bwo kwiga Kaminuza bagafashwa Kuyikomeza Maze barangiza bakazajya ku isoko ry’umurimo nabo bagakora”.

asoza Agira Ati:”uruhare rw’umubyeyi mur’iki gikorwa nugutanga umusanzu mu gushaka aba bana Bakajya mu mashuri y’imyuga bakiga kugira Ngo nabo Babashe Kwiteza Imbere, abatagira ababyeyi ,Leta ni umubyeyi ,ikabashaka bagashyirwa mu miryango abandi batagira imiryango bakubakirwa amazu Nabo bakaba mu miryango ariko nabo Bagashyiramo uruhare Rwabo rwo kutitinya Bagashakisha Imirimo”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru yagize ati “kugirango turebere hamwe uko twakongera umurimo twahurije hamwe abafite icyo badufasha Bose barimo Abihaye Imana ,abanyamadini ,abikorera muri PSF, abakora ubuhinzi n’ubworozi ,kugirango tufatanye gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ubushomeri bwiganje mu rubyiruko ,yagarutse Kandi Kubo Bise intama zazimiye bangana na 34,5% batari mu mirimo batari mu ishuri, navuga ngo abonabo ni abarangaye, nibo tugiye kwitaho cyane no gukurikirana tukavuga ngo aba bantu bari hehe? ese aho ntibirirwa bicaye mu rugo gusa bakina amakarita, ntibirirwa bicaye ku muhanda gusa! barangaye ,bareba imodoka zihita kandi ari urubyiruko rufite imbaraga zo kubaka Igihugu? abo rero nibo tugiye kwitaho Ku buryo bw’umwihariko no Kubashakisha Kugira ngo tubajyane cyane cyane mu myuga Kuko Niho bashobora kwiga igihe gito kandi bakabona ikibatunga”.

Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ku bw’amahirwe mu karere ka Rwamagana basinyanye amasezerano N’ibigo bitandukanye by’amashuri y’imyuga (IPRC) Ku buryo aba bana bazazana ikayi N’ikaramu hanyuma Ubuyobozi bwo bukabakorera ubuvugizi bakigira ubuntu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *