Inkuru y’urukundo rwa Gashabizi n’umukunzi
Gashabizi n Umukunzi Mediatrice biyemeje kubana akaramata.
Inkuru y urukundo rw’umusore Gashabizi n’umukobwa mwiza w’igikundiro Umukunzi yatangiye mu mwaka wa 2022 ubwo bose bamenyaniraga mu murimo mwiza w Imana.
Gashabizi yabanje kugirango abonye malayika kuko kuva yakubita amaso Umukunzi yahise amubengukwa. Yibazaga niba uwo mwari w’uburanga n igikundiro yaba adafite undi yihebeye. Yabanje kwihererana urukundo rw igisagirane rwamuzuye umutima maze akomeza kubitura Nyagasani ariko anashakisha amakuru aho mu murimo w Imana no ku baba bamuzi. Abo yagerageje kwegera bose yatangazwaga n’uburyo bamubwiraga ibyiza by’Umukunzi. N’ubwo yari umwari w’uburanga bwiza ntiyishyiraga hejuru yicishaga bugufi agafasha buri wese atamusuzuguye. Yari umwari abantu benshi bibazagaho cyane abasore benshi ku Kiliziya bari baramubengutswe ariko akabahakanira mu kinyabupfura. Ntibazigaranaga ipfunwe kuko yababwiraga ko uwe ahari kandi ko igihe nikigera bazamubona.

Umukunzi yasubizaga gutyo ngo kuko yari afite muri we umusore Imana yamugeneye abaje akabona si bo yakundaga kubona mu nzozi. Ndetse ijwi ry’Imana rikamubwira ko agomba gutegereza ko afite uwo yagenewe kandi uzamunezeza umutima.
Igihe cyarageze Gashabizi yegera Umukunzi. Amusaba umwanya ngo baganire. Nyamara ariko Gashabizi ntiyari yizeye ko Umukunzi azawumuha. Umukunzi ntiyahise abyumva yabanje kubisengera. Ntiyemerera Gashabizi guhura n’ubwo yabonaga ari umusore utagize icyo atwaye kandi buri uko bahuriye ku Kiliziya yumvaga umutima umusimbutse ariko akihagararaho. Yibazaga impamvu abasore bose bamurambagije uwo ari we umutera ibyiyumviro bidasanzwe.
Hari ikimenyetso yari afite muri we cy’uko umusore uzaba urubavu rwe azaba ameze. Muri kwa gusenga yaje kugihabwa mu nzozi ariko yiyumvamo ko yamuha umwanya gusa bityo akazabanza akamenya niba koko ari we we kandi ko n icyo kimenyetso gihura.
Byaje kugera Gashabizi yongera gusaba Umukunzi ko bahura bakaganira. Umukun£ amubwira ko nta handi bahurira uretse ku Kiliziya misa irangiye. Bumvanye misa kuri Cathedral Saint Michel n’uko misa ihumuje, baganirira hanze. Gashabizi n’Umukunzi bagihuza amaso imitima yabo yaraganiriye biyumvamo ko bagomba kwicara ahantu bakaganira byimbitse.

Batangiye batyo urugendo rwiza rwo kumenyana. Bombi bubahaga Imana kandi bakayishyira ku mwanya wa mbere.
Ntibyarinze bombi biyemeza gutangira umushinga wo kubaka urugo. Ni bwo bahisemo gushaka abarimu beza binjira muri école des fiancées rya Communauté de l’Emmanuel batangira kwiga uko bazabaho biheberanye kandi mu buzima butunganiye Imana.
Bize igihe kitari gito kuko bize igice cy’ umwaka cyose, igihe kingana n amezi atandatu yose. Uko bajyaga kwiga buri wese yumvaga atatandukana n’undi. Ariko bakibuka ko biyemeje kubaha Imana no kuyigira nyambere mu buzima bwawe.
Ntibyatinze Gashabizi aratebutsa arasaba arakwa n’uko inzozi ze ziba impamo yegukana Umukunzi , umwari wamurutiye bose, akamugera ku mutima.
Gashabizi n’Umukunzi basezeranye imbere y Imana ku itariki 3 Kamena 2023. Ni ubukwe bwatangaje benshi ku buryo bwari buteguye neza kandi ari ubusirimu, bidashidikanywaho ko n ijuru ryabutashye.
Angels Ubuto n ubukuru ibifurije kubaka urugo rwiza rwuzuye umunezero n’iterambere. Urugo rwubaha Imana . Baragahoza amata ku ruhimbi.
Cajou.
