sobanukirwa indwara ya Malaria , uko yandura n’ibimenyetso byayo Nuko wayirinda.

Malaria ni indwara iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa parasites zitwa plasmodium, igakwirakwizwa no kurumwa n’umubu w’ingore w’anophele uba ufite plasmodium.

Izi parasites ziragenda zigakwirakwira mu mubiri zinyuze mu mwijima, nuko zigatangira kwangiza uturemangingo dutukura tw’amaraso.

Kugeza ubu hari ubwoko 5 bw’izi parasites zitera malaria mu bantu, gusa 2 muri bwo nibwo buzahaza benshi cyane; plasmodium falciparum na plasmodium vivax.

Plasmodium falciparum niyo igaragara cyane ku mugabane w’afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara. Ndetse akaba ari nayo ihitana benshi kurusha ubundi bwoko
Plasmodium vivax, niyo yiganje ahandi hose hanze y’afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahari
Ubundi bwoko ni: Plasmodium ovale, Plasmodium malaria na Plasmodium knowlesi.

Ni iki gitera malaria?

Malaria iterwa no kurumwa n’umubu w’ingore wa anopheles, nuko ugakwirakwiza mu mubiri mikorobe za parazites za plasmodium. Umubu wa anopheles ni wo wonyine ushobora gukwirakwiza malariya.

Ukunda kuba ahantu hari ubushyuhe buringaniye, ukarumana butangiye kugoroba na nijoro. Iyi mibu itera amagi yayo mu mazi, akaba ariho akurira, akavamo imibu yindi. Imibu y’ingore niyo ishaka ibiyitunga, aribyo amaraso kugira ngo ibashe kugaburira amagi. Iyo irumye umuntu imusigamo za plasmodium, nuko ukarwara malaria.

Ahantu henshi malariya ikwirakwira cyane nyuma y’igihe cy’imvura. Ikagira abo yibasira cyane kurusha abandi, bitewe n’ubudahangarwa ufite. Yibasira cyane cyane abana n’abagore batwite.

Ibimenyetso bya malaria

Malaria ni indwara igenda izahaza umubiri gahoro gahoro, twavuga ko igabanyijemo ibice 2; iyoroheje ndetse n’iy’igikatu.

Ibimenyetso bya malariya yoroheje akenshi bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 10 na 15, hari n’igihe biza byongera bigenda, ku buryo ushobora gukeka ko utanarwaye cg ukaba wabyitiranya n’ibicurane.

Ibimenyetso bikunze kugaragara cyane;

Umuriro
Kuribwa umutwe
Kuruka kimwe no kuzungera bishobora kuba ku bana bato
Kumva ufite imbeho ukaba wanatitira
Kubira ibyuya biherekejwe no kumva unaniwe cyane
Ibi bimenyetso bishobora kuza byoroheje ukaba utabasha kumenya niba ari malaria. Gusa iyo itavuwe mbere y’amasaha 24, plasmodium falciparum ishobora gutera ibibazo bikomeye mu mubiri.

Malaria y’igikatu igaragazwa no kwangirika kw’ingingo z’umubiri. Iyi malariya yo irica iyo itavuwe hakiri kare.

Ibimenyetso byayo ni;

Umuriro no kugira imbeho
Kuzungera cyane ku buryo ushobora no kwikubita hasi
Kuva imyuna
Guhumeka cyane no kubura umwuka
Gutakaza ubwenge
Umubiri utangira gusa umuhondo n’ibice bimwe byawo ntibibe bigikora neza.
Kumva nta mbaraga mu mavi
Uko malaria isuzumwa
Iyo malariya isuzumwe hakiri kare bifasha mu kuyivura neza. Igihe cyose ugaragaje kimwe mu bimenyetso bya malaria, ni ngombwa kwisuzumisha hakiri kare.

Uburyo bukoreshwa ni ibizami byo kwa muganga, hafatwa amaraso nuko hagakoreshwa microscope mu gusuzuma niba nta malariya iri mu maraso cg se udukoresho tubona ibisubizo mu buryo bwihuse rapid diagnostic test (RDT

Uko wayirinda

Kurara mu nzitiramibu iteye umuti

Gukora isuku Aho dutuye ,harimo gutema ibihuru bishobora gukurura imibi

Kurwanya ibidendezi by’amazi mabi bishobora gukurura imibi

Kwihutira kujya Kwa muganga mugihe cyose utangiye kumva bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru.

Abawedawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *