RBC irishimira Iterambere imaze kugeraho binyuze mu kubaga indwara y’umutima
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ( rbc)kijeje abanyarwanda ko mu gihugu hasigaye hatangirwa ubuvuzi bw’indwara y’umutima burimo kubaga umutima bitandukanye nuko mbere bajyaga kuyivuriza mu mahanga cyangwa abayivura bakaza mu Rwanda mu gihe gito nyuma bakisubirira iwabo.
Abantu 179 babagwa mu mezi 17 ,mu gihe abo bantu bajyaga babagwa mu myaka 5.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024, mu nama y’impuguke yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), iyi nama ikaba yigaga kuri gahunda y’ubuvuzi bw’indwara z’umutima ku buryo burambye, aho byatangajwe ko kubaga umutima bimaze hafi umwaka bikorerwa mu Rwanda ku buryo buhoraho, ndetswe bakaba basigaye babaga nibura abantu 8 barwaye umutima mu cyumweru kimwe.
Nk’uko byagaragajwe indwara y’umutima isigaye ivurirwa mu Rwanda, bitandukanye na mbere kuko abayirwaraga bajyaga kuyivuriza mu bihugu bya kure bibahenze, kuri ubu inzobere mu buvuzi bw’izi ndwara zirimo zirategura Gahunda y’imyigishirize y’ubuvuzi, aho zarebeye hamwe iterambere ry’ubuvuzi bw’umutima mu Rwanda n’uko bwakongerwamo imbaraga.
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas NKESHIMANA, avuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu kuvura indwara y’umutima mu Rwanda, ariko abaganga b’inzobere bakenewe badahagije, yizeza ko mu Rwanda hagiye kongerwa umubare w’ababishoboye binyuze mu kubigisha.
Yagize ati: “Hari igihe cyageze nta muganga numwe dufite ushobora kuvura umutima, nta muntu ushobora kubaga umutima mu Rwanda, ngirango imyaka 17 ishize hari ibyakozwe umuntu wambere yavuwe umutima arabagwa mu Rwanda, ariko ugereranije n’abarwayi bategereje abo bavura umutima, babaga umutima ntibahagije, rero igisubizo kubirimo ni uko siterateji y’igihugu ni uko ari ukongera abo ba ganga, aba Dogiteri, Ababaga, ari abaforomo, nabo bose barateganijwe.”
Uwitwa Sangano Etienne,avuga ko mu mwaka wa 2006 yarwaye indwara y’umutima, ariko yaje kuyikira, yemeza ko ubuvuzi bw’iyi ndwara bwari buhenze, ariko agasanga byorohera abadaceceka ngo bavuge ko bayirwaye.
Yagize ati: “Kwivuza umutima navuga ko hambere ariho byari bigoye, mu gihe cya 2006, niho nahuye n’icyangoye kijyanye n’ubushobozi kuko ahongaho nasabwaga miliyoni 30 kugira ngo mbashe kujya kwivuza umutima ,ugasanga Ari ibintu byasabaga ubushobozi buri hejuru cyanee.
Dr Ntaganda Evaliste,umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe gahunda z’indwara z’umutima mu Rwanda, asobanura ko hari indwara zivukanwa, ariko hari n’indwara y’umutima yakwirindwa mu gihe habayeho kwitwararika ibirimo inzoga n’itabi.
Yagize ati: “Indwara z’umutima ziri ukubiri, hari indwara y’umutima ifata umuntu igihe runaka atarasanzwe ayirwaye ndetse iyi ndwara ukaba wanayitwararika ukora imyitozo ngororamubiri ,kutanywa itabi , ariko hari n’indwara y’umutima umuntu avukana hakaba hari nk’igice cy’umutima kitameze neza kigatuma umuntu awurwara akaba yanabagwa iyi rero isabwa kwisuzumisha hakiri kare ukaba wakurikiranwa ugahabwa ubufasha bwihuse.
Mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, niho honyine mu Rwanda batanga ubuvuzi bw’indwara y’umutima, aho bakira nibura abarwayi bagera kuri 6 ku munsi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda 14% by’abarwaye y’umutima ibahitana, mu gihe buri mwaka ku isi hose iyi ndwara ihitana Miliyoni 17 n’ibihumbi 900.

By: Abawedawe Immaculée
