Umuhanzikazi uwitonze clementine wamamaye ku izina rya Tonzi yashyize hanze album ye ya 9 yise “Respect”
Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwitonze Clémentine wamamaye ku izina rya (Tonzi) yashyize hanze album ye ya cyenda (9 ).
Kuri uyu Uyu wa Kane, Taliki 4 Mutarama 2024 nibwo uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru
Yavuze ko iyi album ye nshya yise‘‘Respect’’ iriho indirimbo 15 zirimo Respect yayitiriye Nshobozwa yakoranye na Gerard, Merci,Warabikoze,Umbeshejeho,Uwirata,Nimeonja,Ndashima,Niyo,Unyitaho ,ubwami,Ndakwizera,Nahisemo,kora”.
Tonzi yagaragaje ko yamaze imyaka ibiri akora kuri iyi album, kuko yatangiye kuyikoraho kuva muri Nyakanga 2021. Iyi album yayikoze Ari mu Bubiligi ndetse aza guhura n’ibibazo birimo uburwayi bwo mu muhogo ,uburwayi bwamufashe ayigejeje hagati ariko akomeza guhatana kugeza ayirangije.
Ati “Iyi album nayitangiriye mu Bubiligi i Bruxelles icyo gihe nari ntwite inda y’amezi arindwi. Nayikoze ntazi ko ari album izitwa ‘Respect’ icyo gihe nayikoranye na Didier Touch turabiganira, kubera ibihe nari ndimo numvaga ko nzahita ngaruka ngakora igitaramo mu 2022, ariko icyo gihe ntabwo byakunze. Ndashima Imana ko iki gihe aricyo Imana yashimye ko isohokeramo.”
Arakomeza ati “Naje kurwara mu muhogo nyuma yo kubyara. Naravuze nti noneho bigenze gute, byari nk’igitero ariko kuri njye iyi album ni intsinzi. Wa mwaka w’uburwayi nahanganyemo n’umwanzi nkuyemo album.”
Uyu muhanzikazi yanavuze ko guhitamo izina ry’iyi album yabikoze atorohewe, kuko yatekereje kubanza kuyita ’Wambereye Imana’ cyangwa se ’Warakoze Mana’ ariko kandi asanga izina ’Respect’ risobanuye buri kintu mu rugendo rwe.
Ati “Icyubahiro cy’Imana nta kintu wabona ukigereranya na cyo. Ya Mana iguha ubuzima, ya Mana ituma wicara bigakunda, iyo Mana ndavuga nti ibi byose udukorera, ukwiye icyubahiro.’’
Agaragaza ko ubwo abandi barasaga umwaka muri iki gihe mu ntangiro za 2024, yari afite umuhigo wo kuzaba we ari gusangiza abantu ibihangano bye.
Ati “Nari mfitanye ibanga n’Imana mvuga ngo mu gihe abandi bazaba bari kurasa umwaka njye nzaba ndi kubanagamo ama-link y’indirimbo. Numvaga aribwo buryo bwanjye bwo gushima Imana. ‘’
Iyi Album ya Tonzi yakozweho n’aba-Producer bazwi cyane muri Gospel barimo nka Camarade Pro, Moky Vybz, Didier Touch, Sam Pro, inononsorwa na Bob Pro na Nicolas.
Iyi album iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ndetse ushobora kwifashisha uburyo bwa MTN Mobile Money ukagura iyi album ukanze *182*8*1*687603#
Tonzi afite igitaramo cyo kumurika iyi album ye ya cyenda kizaba ku wa 31 Werurwe 2024.

By : Abawedawe Immaculée
