KNC yasabye Minisitiri wa Siporo gukemura ikibazo cy’Amavubi yambara imyambaro yacuyutse

Ikibazo cy’imyambaro y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ gikomeje kuba agatereranzamba, ari nako kiyihanisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu marushanwa atandukanye yitabira.

 

Igiheruka kugaragara mu minsi ya vuba, ni igihe Hakim Sahabo yahabwaga ikarita y’umuhondo kubera kwambara kora (collants) idasa n’ikabutura mu mukino ubanza Amavubi yakinnye n’Ikipe y’Igihugu ya Bénin tariki 22 Werurwe 2023.

Uyu musore yahawe indi karita y’umuhondo yaje kumuviramo iy’umutuku, byatumye adakina umukino wo kwishyura wabereye i Kigali tariki 29 Werurwe 2023.

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1 cyo ku wa 30 Weruwe 2023, abagikora bagarutse ku ngingo yo kwibaza ahari ibibazo by’Amavubi ndetse n’uburyo byakemuka.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles utajya uripfana, yavuze ibi ari igisebo ku Gihugu, kubona ikipe yambara imyenda y’imbusane ndetse imwe yaracuyutse.

Yagize ati “Ndisabira Minisiteri ya Siporo, ntabwo ikipe yacu ikwiye gusa kuriya aho umutoza yambaye Nike (umupira) y’umukara, abandi bambaye Errea zimaze imyaka itanu, byibura umutoza iyo bamubwira akambara ‘costume’.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, uriya mwana bita Sahabo ajya kubona ikarita y’umutuku ni nde wamurenganya? Ikipe y’Igihugu tugeze ahantu umukinnyi yizanira kora (collants)? Wabonye ejo isengeri Manzi Thierry yari yambaye yamanutse mu mwambaro, uzi ko umusifuzi iyo ashaka yari kumuha ikarita. Turasebye bihagije rwose.”

KNC yakomeje asaba Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, guca iteka agakemura iki kibazo burundu.

Yagize ati “ Nyakubahwa Minisitiri, ca iteka ntituzongere guseruka twambaye imyenda yakwedutse, yakuyutse, yacuyutse, noneho ikoze mu bikoresho nka biriya. Buriya haguye imvura bariya bakinnyi bamera nk’abikoreye imicanga. Imyenda iremereye kuriya ntabwo ikibaho.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko biteye isoni kubona amakipe yambara imyenda myiza kurusha Ikipe y’Igihugu.

Ati “ Wambwiraga gute ko APR FC na Police FC zambara imyenda myiza kurusha Ikipe y’Igihugu duhuriyeho turi miliyoni 13? Ubu koko tugeze aho kwambara gapira cyangwa ibigunira? Sinitaye ku manyanga yakozwe na Muhire mu masezerano ya Masita.”

Ikibazo cy’imyambaro y’Ikipe y’Igihugu si gishya kuko mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN) mu 2021, ubwo u Rwanda rwakinaga na Maroc, Ngendahimana Eric yasimbuye Kalisa Rashid yinjira mu kibuga yambaye imyenda idahuje nimero.

Muri uwo mukino kandi, Omborenga Fitina na we yari yambaye akenda k’imbere kadasanzwe kajyanwa mu kibuga.

Uretse ibi, amazina y’abanyezamu yanditswe ku myambaro bakinishije habanje gusibwa “RWANDA” mu mugongo ku buryo hari n’aho byasaga n’ibikigaragara.

Icyo gihe tariki 18 Mutarama 2021, Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA ryasohoye itangazo risaba imbabazi Abanyarwanda ndetse risezeranya ko bigiye gushakirwa igisubizo kirambye ni ubwo kugeza ubu ntacyakozwe.

Muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc, Ikipe y’Igihugu yambaye umwambaro wakozwe na Errea mu mwaka w’imikino wa 2014-15.

Umwambaro Amavubi yambara uyu munsi ni ubwoko bwakozwe n’uruganda rwa Errea rwo mu Butaliyani mu mwaka w’imikino wa 2017-18, aho buri mwaka rusohora umwambaro (version) ugezweho.

Mu kugeregeza gukemura iki kibazo, FERWAFA yagiranye amasezerano n’uruganda rukora imyambaro n’ibindi bikoresho bya Siporo rwa Masita.

Aya masezerano na yo nta gisubizo yatanze kuko yajemo amanyanga, aho bivugwa ko yashyizweho umukono n’Umunyamabanaga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, kandi atabifitiye uburenganzira, bityo bitera umwuka mubi muri iri Shyirahamwe, birangira atubahirijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *